Gideon Rukundo Rugari ati:
Uyu ntimubitindeho, baramwirengeje. Iyo batangiye ngo umugore yahukanye, ntibatubwire aho atuye cyangwa icyo baba barapfuye, iyo umutangabuhamya ikinyamakuru gishingiraho ari umwana w’imyaka 16, iyo batavuga aho uwiyahuye yakoreraga ngo batubwire uko yari abayeho kukazi, uhita umenya ikibyihishe inyuma.
Ese nta muryango yagiraga?
Nta nshuti ?
Ntanumwe bakoranye akazi cg business?
Yari abayeho nk’ihene, nyirikiziriko yakoresheje kwiyahura ?
Ese umuntu agongana n’ibyago, agahita yiyahura ako kanya nkoho kwiyahura biterwa n’amarangamutima.
N’inde utazi ko kwiyahura ari indwara ifata igihe kandi ko ntawiyahura atabiteganyije?
Bugesera: Yatashye asanga umugore we yatwaye abana bombi ariyahura.
Umugabo witwa Patrick Nshimiyimana wo mu mudugudu wa Gatare III Akagari ka Nyamata mu murenge wa Nyamata mu Bugesera ngo yaraye atashye ageze iwe asanga umugore we wari warahukanye yaje amwiba abana be afata ikiziriko cy’ihene ariyahura. Byabaye ahagana saa 19h00. Ngo bari batuye hafi y’ibiro by’akarere ka Bugesera, ahitwa mu Gatare.
Umukozi we wo mu rugo witwa Cedric w’imyaka 16 y’amavuko yabwiye abaje batabaye ko shebuja yageze mu rugo agasanga umugore we n’abana bamutaye agahitamo kwiyahura.
Ngo yari asanzwe atabana n’umugore we ariko arera abana be.
Bivugwa ko Nshimiyimana yaje agafata ikiziriko cy’ihene agasohoka akimanika mu giti cy’avoka kiri hafi aho.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburasirazuba CIP Hamdun Twizeyimana avuga ko Nshimiyimana yiyahuye avuye mu kabari.
CIP Twizeyimana ati: “ Yari umuntu wari uzwiho kunywa inzoga zikomeye agasinda ndetse abafite utubari bari baratangiye kumwinuba. Amakuru dufite avuga ko yiyahuye yari avuye mu kabari.”
Patrick Nshimiyimana apfuye afite imyaka 36. We n’umugore we bari bafitanye abana babiri. Umugore we yitwa Rebecca.
Asize abana babiri
Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW