Site icon Rugali – Amakuru

Uwineza Diane w’imyaka 14, umunyeshuli urara mu ishyamba nkaho yacumbikiwe na T.T.C Zaza secondary school!

Uwineza Diane w'imyaka 14, umunyeshuli urara mu ishyamba nkaho yacumbikiwe na T.T.C Zaza secondary school!

Umunyeshuri wa TTC ZAZA yaraye mu ishyamba nyuma yo kwirukanwa azira amafaranga y’ishuri. Umunyeshuri woherejwe kwiga mu ishuri nderabarezi rya Zaza mu mwaka wa Kane, Uwineza Diane yaraye hanze nyuma yo kwirukanwa n’ubuyobozi bw’ikigo bwavugaga ko adafite amafaranga y’ishuri ahagije.

Uyu munyeshuri ukomoka mu Karere ka Rwamagana yaje kwiga kuri TTC Zaza nyuma yo guhindurirwa ishuri n’ubuyobzo bw’akarere.

Umubyeyi we, Nyirangendahimana Leonia avuga ko umwana we yirukanwe ku bwo kubura amafaranga asabwa yose, bigahurirana no kuba nta tike afite yabasha guhita ibasubiza mu rugo. Avuga ko yinginze ubuyobozi bw’ikigo ngo bureke umwana we yige bityo na we ajye gushaka amafaranga yasigaye, bumutera utwatsi.

Ati “ Twagiye ku karere guhinduza ikigo , ariko twabanje ku murenge kubamenyesha uko umwana ameze. Mbere y’uko nzana umwana kwiga hano baratwakiriye baduha babyeyi batubwira ko tujya kugura ibikoresho .Twaje hano tariki 20 Mutarama 2020, nzanye umwana kwiga ,twahageze bwije baraducumbikira, ariko mu gitondo dutunguwe no kubona batwirukanye kuko amafaranga y’ishuri dufite atuzuye,”

Yakomeje abwira Isezerano.com ati ” Nabasabye [abayobozi] imbabazi mbabwira ko nzagenda nyishyura ariko banze, kuko nari mfite 13400Rwf ni yo nabashije kubona. Ndetse n’ibikoresho umwana azanye nibyo umugiraneza Komanda wa Musha ya muguriye, ariko banze kunyumva.”

Aba bombi ku wa Kabiri tariki ya 21 Mutarama bagaragaye bashashe matera mu ishyamba riri hafi na TTC Zaza.

Nyirangendahimana yakomeje avuga ko nta mafranga yandi yarafite yo kuba yategesha agacyura umwana kuko yarasigaranye amafranga 1300 gusa nayo ntabwo ya mugeza mu rugo.

Umunyeshuri Uwineza Diane we yagize ati “bari bampaye kwiga ibintu ntashobora kubasha kwiga,duhinduza ikigo baduha TTC Zaza ,niko kugenda gutya.

Twageze hano taliki 20 Mutarama 2020 twaharaye none tugiye kongera kuharara , batubwiye ko badashobora kutwakira kuko nta amafranga y’ishuri yuzuye dufite.

Umubyeyi w’umwana Uwineza yakomeje atangaza ko mu minsi ishize umwana yari yagize ikibazo cy’ihungabana ,atabasha kurya atunzwe n’ikinyomoro kimwe , ati “icyagaragaye yabiterwaga n’uko yari yarabuze uko ajya kwiga , ubuyobozi bwemeje ko ajya kwiga ,umwana atangira kugarura ubuzima.

Ushinzwe imyitwarire y’abanyeshuri TTC Zaza, Ingabire Adeline avuga kuri iki kibazo ati ” Amakuru atanga ntabwo dufite gihamya ko ari byo neza,yatubwiye ko yoherejwe n’ushinzwe uburezi wo mu karere ka Rwamagana amubwira ko mu gihe yaba ahageze yamuha umuyobozi bakavugana. Yasanze umuyobozi adahari ariko arahadusanga, tumutuma ibyangombwa n’amafranga yuzuye.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) Ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye, Dr Isaac Munyakazi yavuze ko ataramenya ibyo ayo makuru, asaba ko ubuyobozi bwa TTC Zaza bwakubahiriza amabwiriza yatanzwe na Minisiteri y’uburezi ku bijyanye no korohereza abadafite amafaranga.

Ati ” Twatanze amabwiriza ko borohereza abana kwiga. Ikibazo si amafaranga kuko umubyeyi yamaze kugaragaza igihe azayabonera, umwana akiga. Abayobozi b’inzego z’ibanze bashinzwe kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’ayo mabwiriza, baze gusobanura impamvu bitarimo bikorwa.”

Munyakazi avuga ko abashinzwe uburezi mu Murenge n’Akarere ari bo bakwiriye gutanga umuti kuri iki kibazo. Yibaza impamvu ikibazo nk’iki cyajya ku rwego rwa minisiteri kandi hari ababishinzwe.

Muri iki gihe cy’itangira ry’amashuri, humvikana ikibazo cy’ingano y’amafaranga y’ishuri idahura n’ubushobozi bw’ababyeyi. Ni ikibazo MINEDUC ivuga ko kidakwiriye gutuma umunyeshuri avutswa kwiga, ko ahubwo hakurikizwa amabwirza yatanze kuri iki kibazo.

Exit mobile version