Site icon Rugali – Amakuru

Uwimana Agnes Nkusi ati: “Nibareke ari abaturage ari n’ abanyamakuru twisanzure”

Uwimana Agnes Nkusi

Yavugiye mu Rwanda uko leta izitira itangazamakuru ati “nibareke ari abaturage ari natwe twisanzure”. Uwimana Agnes Nkusi wafungiye mu Rwanda imyaka 5 azira inkuru yatangaje mu Kinyamakuru Umurabyo (www.umurabyo.rw).

yatubwiye ko amategeko ya leta y’u Rwanda abuza abaturage gutanga amakuru akanabuza abanyamakuru gutangaza amakuru.

Arasaba ko leta ikuraho ayo mategeko ikareka abanyamakuru bakisanzura. Yatubwiye ko ababeshya president bahari benshi ko ariko abashaka kuvugisha ukuri nabo bagomba guhabwa ubwisanzure.

Exit mobile version