Abo mu muryango w’uwahoze ari Sous Chef Sehene barakataje mu kwiba ubutaka bw’abakene. Mu minsi ishize abaturage bo mu karere ka Muhanga baratakambye bavuga uburyo leta yabatwaye ubutaka bahingagamo imyaka maze ihatera inanasi n’imbingo.
Ubwo barimo barira ko inzara igiye ku bica. None rero nimwiyumvire iyo miryango 30 yo muri Nyaruguru ngo igiye kwamburwa ubutaka n’umuryango wa Sous Chef Sehene. Iyo miryango ngo ishobora kuba yaratuye muri ayo masambu hashize imyaka irenga 80.
Abo baturage bararira bagira bati “ko dusenyerwa tukagirwa impunzi turi mu rwa tubyaye kandi perezida Kagame yaravuze ko nta mpunzi ziri mu gihugu cy’u Rwanda ko hari umutekano, akavuga ko n’impinzi ziri hanze nazo zigomba gutaha zikaza mu gihugu cyababyaye ubu twebwe turazira iki?” Undi nawe ati “ubungubu umuntu yaba impunzi mu gihugu cyamubyaye agasenyerwa n’umuntu ufite ubutaka bwe bwa gakondo?”
Birababaje kandi biteye agahinda. Kagame nk’umukuru w’igihugu kandi wica agakiza yakagombye kuba yarakemuye kiriya kibazo kikava mu nzira. None byabaye amagambo gusa n’urwiyerurutso. Abaturage nibo babigwamo. Urubanza rwari gukizwa na Pilato kuko icyo avuze gihita gishyirwa mu bikorwa.