Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda. Perezida Paul Kagame yakiriye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda, Sam Kutesa, wari ufite ubutumwa bwihariye bwa Perezida Yoweri Museveni nk’uko Ambasade ya Uganda mu Rwanda yabitangaje. Ntihatangajwe imiterere y’ubwo “butumwa bwihariye” Museveni yoherereje Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Kane.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Uganda yifashishije Twitter, yatangaje ko “baganiriye ku bibazo bireba ibihugu byombi kandi bakiyemeza gukorera hamwe hagamijwe gushimangira no kwagura ubutwererane hagati ya Uganda n’u Rwanda.”
Amafoto yashyizwe ahagaragara yerekana Perezida Kagame na Minisitiri Sam Kutesa bari kumwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Sezibera Richard n’uwo yasimbuye Mushikiwabo Louise, uheruka kugirwa Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bivuga Ururimi rw’Igifaransa (OIF).
Uguhura kw’aba bombi kuje nyuma y’igihe hari Abanyarwanda bafatirwa muri Uganda ku mpamvu zidasobanutse, bagafungwa ndetse bagakorerwa iyicarubozo, bakaza kurekurwa ariko abandi bakaba bagifunze.
Uheruka ni uwitwa Niyigena Patrick w’imyaka 38, usanzwe akora ubucuruzi, wabanje gushimutirwa muri Uganda, agakorerwa iyicarubozo ririmo no guterwa urushinge atarasobanukirwa ibyarwo.
Perezida Kagame ku wa 25 Werurwe 2018 yari yaganiriye na Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda ku bibazo by’umutekano n’imibanire irimo agatotsi ivugwa hagati y’ibihugu byombi, iterambere n’ibindi biri mu nyungu z’ibihugu byombi.
Museveni yavuze ko mu ntangiriro z’umwaka ubwo yahuriraga na Perezida Kagame i Addis Ababa, yamugaragarije urutonde rw’ibimenyetso ko hari Abanyarwanda bafungiye muri Uganda, agira ati “Uyu munsi nabisubije byose.”
Ku kibazo cy’umubano ukonje, Museveni yavuze ko gishingiye ku kutavugana no kudakorana bya hafi.
Gusa mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru muri Kamena, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe, yavuze ko hari ibigomba gukorwa kugira ngo umubano w’ibihugu byombi urusheho kuba mwiza.
Yavuzeko ko nta banga rihari, hakirimo agatotsi kubera abanyarwanda bakomeje gufatirwa muri Uganda bagakorerwa iyicarubozo.
Ati “Haracyari ibibazo ni yo mpamvu tugomba gukomeza gufatanya na Uganda mu kubikemura, ni ukuvuga kubireba mu mizi.”
U Rwanda kandi rushinja Uganda ko hari abantu benshi bafite umugambi wo kuruhungabanyiriza umutekano bakorera mu icyo gihugu cy’abaturanyi, ibintu rusaba ko byahagarara.
Hakiyongeraho n’ikibazo cy’abantu 40 baheruka gufatirwa ku mupaka wa Uganda na Tanzania bagiye mu myitozo ya gisirikare muri RDC banyuze mu Burundi, ngo bazahungabanye umutekano w’u Rwanda.
Abo nyuma baje kurekurwa mu buryo budasobanutse, binavugwa ko habayemo ruswa. Bakoranaga n’umutwe wa RNC urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.
Amafoto: Village Urugwiro