Umuryango w’ibihugu bya EAC uri mu nzira zo gusenyuka!
Muri ibi bihe, Umuryango w’ibihugu by’Afurika y’iburasirazuba EAC (East African Community) uri mu bibazo bikomeye cyane kuburyo ushobora gusenyuka. EAC yashinzwe mu mwaka w’ 1967, icyo gihe EAC yari igizwe n’ibihugu 3 aribyo ; Kenya, Uganda na Tanzaniya. Mu mwaka w’1977, umuryango wa EAC warasenyutse bitewe n’intambara yavutse hagati ya Tanzaniya yari iyobowe na « Mwalimu Julius Nyerere » na Uganda yari iyobowe na « Idi Amin Dada ».
Ku italiki ya 7 z’ukwezi kwa Karindwi 2000, nibwo umuryango wa EAC wongeye kuzuka, ku italiki ya 18 z’ukwezi kwa Gatandatu mu mwaka w’2007, nibwo u Rwanda n’Uburundi byinjiye ku mugaragaro mu muryango wa EAC. Abakurikiranira hafi politiki yo mu karere k’Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, basanga umuryango wa EAC ugiye kongera gusenyuka bitewe n’ubushyamirane bukomeye buri hagati ya leta y’Uburundi iyobowe na Pierre Nkurunziza n’u Rwanda ruyobowe na Paul Kagame !