Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi, uwahoze ari Umuganga mu Bitaro bya CHUB washatse gusobanura “Revolution ya MRND” yifashishije imbwirwaruhame ya Habyarimana Juvenal mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi wabereye mu Murenge wa Nyamirambo.
Inkuru ducyesha Igihe.com ivuga ko ubwo umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 25 jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 wari urimbanije, uyu muganga w’imyaka 44 ngo yahagurutse akiha ijambo avuga ko itariki ya 7 Mata imushimisha
Yakomeje atangira gusobanura ibya “Revolution ya MRND” yifashishije imbwirwaruhame uwahoze ari Perezida w’u Rwanda, Juvenal Habyarimana yagejeje ku banyarwanda ubwo hizihizwaga isabukuru y’imyaka 10 yari amaze ku butegetsi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamirambo, Marie Chantal Uwamwiza, yatangaje ko uwo muganga atari kuri gahunda y’abagombaga gutanga ibiganiro.
Ati “Nta wamuhaye ijambo niwe waryihaye, atangira gusobanura ibya revolution ya MRND yifashishije agatabo yari afite, avuga ko yishimiye ibikorwa bya Habyarimana n’uko abashinzwe umutekano bahita bahagoboka baramucecekesha, umuhango urakomeza.”
Yakomeje agira ati “Uriya muganga amaze imyaka ibiri atuye mu Murenge wa Nyamirambo, yahaje avuye mu Bitaro bya CHUB ngo bamwirukanye. Ntasanzwe agaragara muri gahunda za Leta, ariko ducyeka ko ari ukubera ko aba ari mu kazi kuko akora mu ivuriro riri ahitwa kuri 40.”
Abajijwe niba muri uyu muhango hari ubusinzi cyangwa uburwayi runaka bwagaragaraga kuri uyu muganga, Uwamwiza yasubije ko umurebeye inyuma wabonaga ari muzima.
Umuvugizi wa RIB, Mbabazi Modeste, yabwiye IGIHE ducyesha iyi nkuru ko uyu mugabo afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Rwezamenyo.
Mbabazi Modeste yajyize ati “Yafashwe kubera ibikorwa yakoze ejo mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi, akaba acyekwaho ibyaha yakoreye mu ruhame birimo guhakana no gupfobya Jenoside. Harimo gukorwa iperereza kugira ngo hamenyekane icyari kigenderewe.”
Waba ufite igitekerezo, inkuru cyangwa ikibazo ushaka gusangiza umuryango wa isi.rw, twandikire kuri email yacu yitwa isi.rwonline@gmail.com cyangwa kuri watsaap yacu +250785383202.