Byamenyekanye ko imbunda yarashe indege ya Habyarimana yaturutse mu gihugu cya Russia. Hashize imyaka myinshi hataramenyekana uwarashe indege yari itwaye uwahoze ari Perezidda w’uRwanda Juvenal Habyarimana ariko ubu hari andi makuru avuga ko Ingabo za LONI zishinzwe kugarura umutekano mu bihugu bitandukanye ku isi zavuze ko zatahuye imbunda yakoreshejwe mu kurasa Juvenal Habyarimana.
Ikinyamakuru the globaland mail.com cyavuze ko hashize igihe hataramenyekana uwarashe indege yari itwaye uwahoze ari Perezida Habyarimana na mugenzi we wari Perezida w’igihugu cy’uBurundi Cyprien Ntaryamira .Ni nkuru iki gitangazamakuru cyanditse nyuma y’iminsi 2 gusa uhereye none tuyanditse .
Abafaransa bakoze ubushakatsi bwabo bagashinja RPF ndetse bashyiraho n’impapuro zita muri yombi bamwe mu basirikare bakuru mu ngabo z’uRwanda ariko u Rwanda rurabihakana ndetse rubitesha agaciro.
Iki kinyamakuru kivuga ko iyo mbunda yakoreshejwe mu kurasa indege yari itwaye Habyarimana yabonywe n’Ingabo za DR Congo nkuko icyo gitangazamakuru kivuga ko gifite amakuru n’ibimenyetso.
Icyo gitangazamakuru kivuga ko hari umuntu wari ukomeye muri Leta y’uRwanda kitavuze amazina ye ko aherutse kuvuga ko Perezida Kagame yari muri uwo mugambi n’ubwo kitamuvuze amazina ariko abantu baramuzi ndetse ibyo avuga bikaba bitarahawe agaciro kuko iyo abivuga aba mu Rwanda agatanga ibimenyetso naho kubivuga ari mubuhungiro nta gaciro byagira.
Ihanurwa ry’indege ryatumye habaho Jenoside yakorewe Abatutsi ryakomeje guteza urujijo kuko hari bamwe bavuga ko indege yarashwe n’interahamwe za Habyarimana abandi bagashinja ingabo za RPF kugeza uyu munsi nta kuri kuramenyekana.
Ubushakashatsi bw’ibanga nkuko byanditse bwa UN buvuga ko kubona imbunda yakoreshejwe mu guhanura indege ari intambwe ikomeye mu gushaka ukuri nyako kwiyongera ku bushakashatsi bwakozwe n’Abafaransa.Ibi bikaba byavuzwe na Filip Reyntjens Profeseri muri Kaminuza ya Antwerp inzobere ku Rwanda na Jenoside.
Avuga ko iyo mbunda bayifatanye inyeshyamba muri Congo ndetse bakaba bavuga ko bafite na nimero zayo .
Umwe mu bayobozi ba UN bari bashinzwe gucunga umutekano muri DR Congo ubwo hariyo intambara ya M 23 abajijwe ayo makuru yagize ati “ntago twemewe gutanga ku makuru itangazamakuru riba ryacukumbuye ataratangzwa kumugaragaro”.
Ubwo bushakashatsi bwakozwe n’Abafaransa bavuga ko basanze imbunda yakoreshejwe mu guhanura indege yarmo Habyarimana Juvenal yari yarakozwe n’igihugu cy’Uburusiya (Russai),Icyo gihugu cya Russia kikaba cyarayigurishije igihugu cya Uganda aho bavuga ko ariho ingabo za RPF zari ziri mbere yo gutera bashaka kubohoza u Rwanda bakarukura mu buyobozi bubi bwari bwarahejeje abanyarwanda benshi mu mahanga.
Rwego Tony
http://www.umusingi.net/kn/2017/02/byamenyekanye-ko-imbunda-yarashe-indege-ya-habyarimana-yaturutse-mu-gihugu-cya-russia/