Site icon Rugali – Amakuru

Uwamwishe turamuzi -> Iperereza ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana ryahagaritswe burundu

Mu itangazo inyujije ku rubuga rwa twitter, Guverinoma y’u Rwanda imaze kuvuga ko yamenye amakuru avuga ko abacamanza Jean Marc Herbaut na Nathalie Poux bahagaritse burundu ibijyanye n’iperereza ku ihanurwa ry’indege ya perezida Habyarimana biturutse ku kubura ibimenyetso.

Ni kenshi hirengagijwe ukuri maze hakaba amaperereza adafashije yo gucukumbura nyamara ari imikino ya politiki

Abayobozi b’u Rwanda bagera ku icyenda batangiye gukurikiranwa muri uru rubanza rwarimo politiki, naho iby’iperereza bikaba byaramaze imyaka irenga 20.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga akaba n’umuvugizi wa Guverinoma Dr Richard Sezibera yagize ati “Twishimiye cyane iki cyemezo kije kirangiza igerageza rimaze imyaka igera kuri 20 rigamije kubangamira ubutabera ku birebana na Jenoside yakorewe Abatutsi no gutuma abakoze Jenoside ndetse n’ababafashije bataryozwa ibyo bakoze”.

Itangazo rya Guverinoma ku ihagarikwa ry’iperereza ku ihanurwa ry’indege y’uwahoze ari Perezida w’u Rwanda.

Exit mobile version