Amakuru agera k’Umuseke avuye i Huye aremeza ko Jean Paul Murekezi wahoze ari umukozi wa Kaminuza ushinzwe ibyuma by’inzu mberebyombi (audorium) ya Kaminuza yatawe muri yombi kuri uyu wa 19 Gicurasi akurikiranyweho kunyereza umutungo wa Kaminuza n’uw’ishyirahamwe Imanzi Investment Group ryo mu mujyi wa Butare.
Jean Paul Murekezi yari ashinzwe ibikoresho cyane cyane ibyuma nk’amatara n’ibyuma by’amajwi n’amasuhsho
Jean Paul Murekezi yari ashinzwe ibikoresho cyane cyane ibyuma nk’amatara n’ibyuma by’amajwi n’amasuhsho
Jean Paul yamenyekanye cyane nk’umukozi muri Kaminuza y’u Rwanda ( – 2012) kuko yari ashinzwe ibikoresho byose by’inzu mberabyombi ya Kaminuza, inzu ikoreshwa cyane n’abanyeshuri n’abayobozi ba Kaminuza y’u Rwanda, mu myidagaduro, inama nini n’ibindi bihuza abantu benshi.
Jean Paul Murekezi ubu wari usigaye akora ubucuruzi bamwe mu bo bakorana babwiye Umuseke ko yatawe muri yombi ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane agahita azanwa i Kigali kubazwa ibyo aregwa kuri CID akaba agikurikiranywe kugeza ubu.
Amakuru agera k’Umuseke aravuga ko yaba akekwaho kunyereza bimwe mu bikoresho by’iyi nyubako nini. Hari amakuru avuga kandi ko ashobora no kubazwa ku ibura ry’amafaranga abarirwa muri miliyoni zirenga ijana ya Imanzi Investment Group yaje kubera umunyamabanga mukuru avuye muri Kaminuza.
Imanzi Investment Group ni ishyirahamwe ry’ubucuruzi n’ishoramari rihuriyemo abakozi n’abacuruzi bo mu mujyi wa Butare batanga imisanzu bagamije gukora ibikorwa by’ishoramari rigari. Jean Paul akaba yararibereye ushinzwe ibikorwa n’imari kugeza mu 2014.
Hari amakuru avuga ko ashobora no kubazwa ku mari y’iri shyirahamwe yaburiwe irengero mu gihe yari umuyobozi muri ryo.
Muri iki gihe Leta isa n’iyongereye imbaraga mu gukurikirana ibyaha byo kunyereza umutungo wayo n’ibijyanye na ruswa n’ibindi byaha bimunga ubukungu.
Umuseke uracyakurikiranye iyi nkuru…
UMUSEKE.RW