Uwahoze akuriye Polisi muri Uganda, Gen Kale Kayihura na bamwe mu nshuti ze batawe muri yombi nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru kigenga the Monitor
Uwahoze akuriye Polisi muri Uganda, Gen Kale Kayihura na bamwe mu nshuti ze batawe muri yombi nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru kigenga the Monitor. Gen Kale Kayihura yajyanywe i Kampala kwisobanura
Amakuru iki kinyamakuru gikesha abantu bizewe, ngo ni uko Gen Kayihura yafashwe ngo asobanure bimwe mu birego ashinjwa, ariko na byo iki kinyamakuru kitatangarijwe.
Uyu mugabo yatawe muri yombi kuri uyu wa gatatu mu rugo rwe ruri ahitwa Lyantonde, ndetse ajyanwa i Kampala mu ndege ya kajugujugu ya gisirikare.
Itangazo ryasohowe n’Umuvugizi w’ingabo muri Uganda, Brig Richard Karemire yavuze ko Gen Kayihura akiri umusirikare mu ngabo za Uganda, UPDF uretse kuba asigaye aba Kashagama, Lyantonde kuva muri Werurwe 2018 ubwo yari akimara kwirukanwa ku mwanya wa IGP.
Amakuru y’uko uyu mugabo wabaye iruhande rwa Perezida Yoweri Museveni igihe kirekire, yaba yatawe muri yombi yatangiye guhwihwiswa ku mugoroba w’ejo ariko ntavugweho rumwe.
Gusa, ikinyamakuru The New Vision kibogamiye ku ruhande rwa Leta muri Uganda, cyatangaje mu gitondo ko Gen Kale Kayihura adafunze, ndetse ko na we ubwe abyemeza.
The Monitor kivuga ko ejo hashize, Gen Kale Kayihura yasabwe kwitaba Umugaba Mukuru w’ingabo, Gen David Muhoozi ku biro bikuru bya gisirikare, ahitwa Mbuya.
Icyo gihe ngo hoherejwe kajugujugu ya gisirikare kugira ngo itware Gen Kale Kayihura ariko ihageze basanga yagiye i Mbarara kajugujugu isubira Entebbe.
Iyi ndege ngo yaje gusubira kureba Kayihura hariya Kashagama, imutwara mu mugi wa Kampala.
UMUSEKE.RW