Urukiko rw’ubujurire rwemeje igihano cy’imyaka 15 kuri Jenerali uri mu kirihuko cy’izabukuru, Franck Rusagara na Koloneli Tom Byabagamba, wahoze ayobora umutwe w’abasirikare barinda umukuru w’igihugu.
Nyuma y’igihe gisaga amasaha ane, abacamanza batatu bahererekanya ijambo, urukiko rw’ubujurire rwashimangiye ibyaha aba bombi bari barahamijwe mu rukiko rwa gisirikare. Ariko rubagabanyiriza imyaka y’igifungo.
Umucamanza yavuze ko urukiko rwagumishijeho ibihano bari bahawe n’urukiko rukuru rwa gisirikare. Cyakora ashingiye ku bitegaywa n’amategeko, umucamanza yavuze ko abo basirikare bombi bagomba guhanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka 10 na 15.
Yavuze ko urukiko rukuru rwa gisirikare rutari rwagaragaje impamvu zumvikana zatumye ruhanisha imyaka 21 Byabagamba na 20 kuri Rusagara.
Uretse igifungo, urukiko kandi rwanategetse ko Koloneli Tom Byabagamba we anamburwa impeta za gisirikare.
Nyuma yo gutangaza ibihano, Byabagamba yagaragaye yitangiriye itama asa n’uri mu bitekerezo byinshi. Abo mu miryango yabo bari bahari nk’umugore wa Byabagamba n’abahungu be babiri nabo bagaragara nk’abababaye bigaragarira buri wese.
Koloneli Byabagamba yari akurikirayweho ibyaha bine, urukiko rwa gisirikare rubimuhamya byose.
Jenerali Rusagara we uri mu kiruhuko cy’izabukuru, we yarezwe kandi urukiko rumuhamya ibyaha byo kwamamaza impuha agamije kwangisha ubutegetsi no gusebya ubutegetsi kandi ari umuyobozi. Ibyo akaba abihuriyeho na Byabagamba.
Icyaha cy’umwihariko kuri Rusagara ni icyo gutunga imbunda bitemewe n’amategeko.
Mu rukiko rwa gisirikare hari habaye impaka nyinshi, Rusagara avuga ko urukiko rwa gisirikare rudafite ububasha bwo kumuburanisha kubera ko atari akiri mu gisirikare.
Ariko urukiko rwemeje ko rubifitiye ububasha kubera ko rwasanze ibyaha aregwa byari bifitanye isano n’ibishinjwa Byabagamba.
Rusagara yari yavuze kandi ko asanga ‘azira ikibazo cya muramu we David Himbara’ wahunze igihugu ndetse akaba akunze kumvikana anenga bikomeye ubutegetsi bwa Perezida Paul Kagame yigeze kubera umujyanama mu rwego rw’ubukungu.
Ariko ubushinjacyaha bwo bwashimangiye ko butamukurikiranyeho isano afitanye na Bwana Himbara. Ahubwo ko akurikiraywe kubera ‘imyitwarire ye mibi’.
Mu mwaka wa 2016 ni cyo gihe abasirikare bombi bakatiwe nyuma y’imyaka ibiri yari ishize batawe muri yombi.