Site icon Rugali – Amakuru

Utuzi twa Munyza –> Nyamirambo: Umwe yapfuye, 4 bararembye kubera ibyo banyweye

Mu murenge wa Rwezamenyo Akagari ka Rwezamenyo ya II abantu banyoye ibintu bivugwa ko ari umutobe abandi bakavuga ko ari umusururu bamerewe nabi cyane ndetse umwe yitabye Imana nk’uko byemezwa n’ubuyobozi.

Gaudence witabye Imana kubera ibyo yanyoye asize umwana umwe
Gaudence witabye Imana kubera ibyo yanyoye asize abana bane

Amakuru aravuga ko aba bantu banyoye ibi byabaguye nabi mu ijoro ryo kuri uyu wa kane.

Stella Mbabazi Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwezamenyo yabwiye Umuseke ko bamenye ko hari abantu banyweye ibintu bikabagwa nabi ndetse umwe akahasiga ubuzima.

Amakuru agera k’Umuseke aremeza ko uwishwe n’ibi byo kunywa ari umugore witwa Gaudence Kampire.

Kampire yari afite abana bane.

Umurambo we ukaba wajyanywe ku bitaro by’Akarere ka Gasabo (byahoze ari ibya Police ku Kacyiru) ngo usuzumwe.

Umuyobozi w’Umurenge avuga ko iperereza kuri iki kintu cyabayeho ryatangiye. Gusa ngo akaba yasaba abaturage kwigengesera {mu bintu bafata}.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

Exit mobile version