Site icon Rugali – Amakuru

Utuzi twa Munyuza tumaze kwamamara mu karere k’ibiyaga bigari! Abarundi nabo badutinya kubi!

Col Erneste Musaba ushinzwe iperereza mu gisirikare cy’u Burundi
Col Erneste Musaba ushinzwe iperereza mu gisirikare cy’u Burundi

Inzego z’Ubutasi mu Gisirikare hagati y’u Rwanda n’u Burundi zemeranyije kwimakaza guhanahana amakuru ku kintu cyose cyahungabanya ubusugire n’umutekano w’ikindi gihugu, nk’inzira igamije gukemura ibibazo by’imitwe yitwaje intwaro imaze igihe igaragara ituruka mu Burundi igatera u Rwanda.

Kuri uyu wa Gatatu inzego zishinzwe iperereza mu gisirikare cy’u Rwanda n’u Burundi, zahuriye mu biganiro ku mupaka wa Nemba uhuza ibi bihugu byombi, bigamije gushakira hamwe umuti w’ibibazo by’umutekano byakunze kurangwa hagati yabyo.

Intumwa z’u Rwanda zari ziyobowe na Brig. Gen. Vincent Nyakarundi ukuriye iperereza mu Gisirikare cy’u Rwanda mu gihe ku ruhande rw’u Burundi hari Col Erneste Musaba. Umuhuza mu biganiro yari Col Leon Mahoungou ukuriye itsinda ry’abasirikare rihuriweho rishinzwe kugenzura uko imbibi z’imipaka zubahirizwa, EJVM.

Brig. Gen. Vincent Nyakarundi ukuriye iperereza mu Gisirikare cy’u Rwanda; Col Leon Mahoungou uyobora EJVM na Col Erneste Musaba ukuriye iperereza mu gisirikare cy’u Burundi ubwo bafataga ifoto y’urwibutso mbere y’ibiganiro
Exit mobile version