Amahoro basomyi. FPR yaratubabaje cyane Ku buryo ikintu cyose ikoze abantu bakibonamo amakosa ndetse bakaba banacyuririraho bayirwanya. Koko rero akenshi ibyo bintu birashyika kubera kuyitera ikizere. Urugero iyo ishyize nk’ikoranabuhanga mu ma banki bati ni ukugirango bakurikirane imitungo yacu bajye bikoreramo. Barishyira mu kigo cy ‘irangamuntu bati buriya hari Indi myirondoro yacu bafite izajya ituma batuvangura. Byashoboka umuntu ni mugari kdi ni byiza kugira amakenga cyane iyo hari ibyo utizeye.
Gusa rero na none ntitwasubira mu makosa y’abakera yatumye barakarira MRND itari nziza bakayisimbuza FPR mbi kuyirusha. Si uko rero bikwiriye kugenda kukio dukwiriye kwimenyereza kwita ikiza ikiza n’ikibi tukakita ikibi, ariko nitwange iki cyose gikozwe na Kanaka kuko ari Kanaka. Ibyo bigira abaswa cg ba bandi bakora politique yo kwangisha cg iya Munyangire.
Ntimundebe nabi sinazinduwe no gutaka FPR k’uko nta kazi nahawe kdi nkaba nta n’ibikoresho mfite byo kubikora. Muti FPR yakoze ishyano mu gufunga amadini. Kuri jye ntacyo bimbwiye kubaho kwayo cg kutabaho kuko ataraza u Rwanda rwariho baza batwita abapagani bakora ibishenzi. Nyamara ibyo twakoraga ni byo bambitse Urundi ruhu barabitagatifu, bibishyiramo inyongera gaciro n’indyoshyandyo.
Nategereje ko hari uwatubwira neza icyatumye kiriya gikorwa kiba ndaheba. Byagarukiye kuvuga ko Leta ya FPR yakoze ishyano. Kuki ziriya nsengero zabujijwe gukora, ESE hari ikibazo biteye. Hari umuntu ngo wabajije ngo muri ya ndege yahanuriwe hejuru ya Kanombe harimo iki? Iriya ndege si indege y’imizigo, ni indege yatwaraga abantu, abantu bakomeye, mu ruzungu twita VIP. Uwakibajije azikosore yongere abaze ngo iriya ndege yarimo ba nde? Niturakara ntitugacumure.
Nanjye ndabaza nti, muri ariya madini harimo iki? Aha si abantu mvuga, ndavuga ireme ry’ubuzima ( ubumenyi no kwiteza imbere)
Nabonye hari umuntu wanditse muri iki kinyamakuru avuga Ku madi hafi ane. Reka muri make turebe imikorere y’amadini. Ariko ntaratera imbere reka mbabwire ko ariya madini ari Leta mu yindi. Afite Leta zayashinze kdi arazumvira akanazikorera. Si abanyarwanda, ni umuco wayo n’umunyamahanga, ntagira demokarasi kdi ntiyarengera abaturage kdi arimo abanyunyuza mu cyayenge, kereka abifitemo inyungu. Mwabonye bafunga ariya madini ko hari abayobozi bamwe bafunze. Barya Bose bahuriye kuba ari abayoboke n’abakozi ba FPR tugendeye Ku mikorere y’abo n’akahise kabo. Umwe ni koloneli mu binjiye muri Kigali bwa mbere. mbahariye kumva neza uwo ariwe.
Bashinjwe gukora inama zitemewe no gutambamira no kunaniza iyubahirizwa ry’amategeko. Ntibyatinze bararekuwe. Sinibuka Niba urubanza rwabo rwaraciwe cg byarakemukiye mu Biro bya FPR, umushinjacyaha akaba n’umucamanza Mukuru. Ntibibatangaze biriya bishobora no kuba agakino baziranyeho ko kuyobya abantu no kubarangaza. Impamvu mbivuze gutyo, mu minsi ya vuba mu idini rya ADEPR bafunze abayobozi babo kdi ngo bari abakozi ba FPR, uwampaye ayo makuru yambwiye ko abo Bantu bari barayogoje idini, ariko kubera igihe cy’amatora cyari kegereje, barabafunze ngo bagushe neza abayoboke bazatore umusaza. Niba ntibeshya aba bamaze gushakirwa impamvu zituma bataha. Niba ntibeshya bariya bafunze bazira kubangamira amategeko hamwe n’abandi bakunze gukoresha imihuro ivugirwamo ibintu bikomeye.
Hari umuhuro wigeze kubera mu Serena hotel uva saa muni ugeza saa yine z’ijoro. Muri uwo muhuro hari uwasizwe amavuta y’ubushumba yavuye muri Isiraheli ngo nkamwe yasizwe Yezu (Mediocrity) : kuki batamusize ikimuri cg ay’ubunyobwa bwera I Kibungo cg ay’ingurube z’i Save!! Yahawe inkoni yo kuvuga rikijyana Ku Mana. Niba Imana ibaho nk’uko bayitwigishije ibi ni ukuyituka, kuyisebya no kuyigomera kuko nta muntu wahawe ububasha bwo kuyegera kurusha undi, Niko nigishijwe.
Ngo icyo ategetse kikaba, agahanurira itorero n’igihugu, azajya ahagarika intambara n’amakuba, arwanye ubukene n’ubugumba. None se nshuti nzanjye aba Bantu, mukurikije ibibera mu Rwanda murabona atari ababeshyi n’abatekamutwe, abajura bitwaje Imana. Murabona abo baraguriye batarabariye mu izina ry’imana bakabatuburira!!! Umwe wo muri bo ngo nyuma y’amasengesho y’amezi 9 yagiye kuri buri nkiko z’u Rwanda ahagarika intambara. Hari andi masengesho yamaze iminsi 120 basengera igihugu arangira bemeje ko nta ntambara ishoboka mu gihugu. None se ubu mu Rwanda intambara irashoboka cg ntishoboka? Igisubizo mutanga kinjyane n’igihano wabaha.
Hari iteraniro ryarimo abantu 10000 n’abapastori 400. Bagize bati: dufite inshingano zo gufasha inzego za Leta kuzana umutekano mu gihugu binyuze mu gukangurira abakriso gukunda igihugu no kukitangira. Twasengurutse igihugu cose nta ntambara ishoboka. Dufite inshingano yo guhesha umugisha, amahoro no gusabira abayobozi bacu ngo Imana ibakomeze, ibahe kuramba cyane kugirango bakomeze kutugezaho ibyiza birimo iterambere n’ubwisanzure. Mbahariye kugira icyo mubivugaho mugendeye Ku bikorwa mu Rwanda, abo Bantu mubacire urubanza.
Umumwe muri no ngo afite ihembe yahawe n’umunyamerika nawe warikuye mu Isiraheli, rikaba iryo guhagarika intambara n’abagambanira igihugu bagatsindwa.
None ko intambara zaje no kugambanira buriya butegetsi bikaba bikorwa, duhereye Ku birego bya Leta? Naho nimuce urubanza mbere yo kuririra aba bantu.
Tugarutse Ku nkuru y’uwitwa Niyibikora Nikolasi. Ni ubwo abamureze bataduhaye ikigisho cye cyose ariko muri make yagize ati: itorero rifata ukuri rikakuvanga n’ibinyoma ni Maraya Ku murongo umwe na kiliziya Gaturika y’i Roma. Yafatiye aho, yifashishije imirongo ya bibibilia avuga ububi bw’umugore.
Ntibyatinze yashinjwe kwangisha abantu abandi, no kurema ibice mu bantu. Profemme twese bamwe yasabye igipolisi kumufata, Mariya Imakurata yamugereranyije na RTLM (igereranya ripfuye rihishe ubugome),
Umuvugizi w’idini rya Nicolasi ati uwo si umupasitoro wacu, si n’umukozi wacu Ku rwego urwo arirwo rwose, si n’umwizera nta n’urwandiko yahawe rumuhesha kwigisha kdi dufite radio yacu, naho société civile iti ntitwarebera umuntu wibasira abandi. Naho umusaza Mpyisi ati: kugereranya itorero n’umugore n’iby’injiji zitazi bibilia, ni ikidafatika kitanakwiriye Ku muntu wumva Bibilia, ni ikigereranyo kibi kitari muri Bibilia, ntaho gihuriya n’Imana, iyo umuntu agiye mu byo atazi arabitoba, bizamukoraho nyine, mu Rwanda umugore yashyizwe Ku ntebe none arayimukuraho, ntibizamukoraho se, Imana ijya mu by’abagore igira umugore, murumva ukuntu bizaba umwaku!
Ngisoma ibi bintu byarambabaje cyane kdi bituma numva nzinutswe amadini kuko mbere yo kwikoma Nikolasi bagombaga kwikoma kiriya gitabo kinyuranye n’umuco wacu, kuko cyanditswe mu muco udaha agaciro abagore aho Babara abantu abagore n’abana bagakurwamo, kdi n’ariya masomo kuba yarakuwe muri ziriya gitabo nabyo biragishinja kubatesha agaciro ni ubwo harimo andi abataka. Ikindi kibabaje cyane ni ukubona bariya ba Sevenisi bihakana inyigisho zabo bakavuga ko atarizo ko yasebeje kiliziya gatolika. Sindumva biriya bintu kuko bitashoboka ko rirya dini ryakwigisha ritavuze kiliziya gatolika y’ iRoma , amatorore y’abaporoso, USA na Russia. Ntibyashoboka kdi si umwihariko wabo kuko amadini, mu rwego rwo gushaka abayoboke, kwangisha abantu abandi ni sitarateji.
None se ubajije Mpyisi, ntaho azi Malaya ukomeye uhetswe n’inyamaswa itukura, ntazi inyamaswa yavuye mu nyanja niyavuye mu butaka, ntazi umugore ufite ikamba ry’inyenyeri, ntazi iby’aba kafili, abo amaraso yabo aziruwe Ku ubanize,….. Abameze batyo mubatere umugongo, mwitandukanye n’umuntu wese utemera izo nyigisho, nazanye inkota yo gutanya umwana n’ababyeyi, abanzi b’umuntu bazaba abo mu nzu ye. Erega ubwo radio amusing grace iba irafunzwe bishingiye Ku kinyoma cyakoranyije imbaga, bamwe bakihakana ababo n’ibyabo. Ni iki cyatumye Leta ifunga insengero. Naketse ibintu bitatu
Kurangaza abantu no kubahana. Muri kiriya gihe havugwaga inkuru y’abo kwa Rwigara kdi n’aba Sevenisi kimwe n’abakunzi babo barimo abamamaje Diane n’abamusinyiye cg abamusinyishirije, hari kdi ubwicanyi bwakorewe impunzi z’i kiziba ziganjemo abanyamurenge n’abagogwe, abo banyuma nibo bafite ijambo mu ba sevenisi, naho abanyamurenge nabo bafite insengero nyinshi mu Rwanda. Urebye neza insengero zafunzwe, iz’aba sevenisi n’iz’abanyamurenge zishobora kuba nyinshi, kuko muri Kigali insengero hafi zose z’aba sevenisi zarafunzwe
Kubajuragiza, kubabuza urubuga bahuriramo bavuga Ku kaga abantu babo barimo, kubashora mu ibikorwa by’ubwubatsi bagahugira muri ibyo bagatwarwa ingamira nabyo, bakabishoramo amafranga ntibagire ahandi bayohereza nko mu mitwe yabarobeli, kubahanira ko batashoboye kujijura abaturage babo ngo bayobokane umwete ubutegetsi. None se wasobanura ute ukuntu uvunga ngo urusengero ntirufite pave ku mbuga, ngo nta makaro dufite imbere, ngo nta mireko y’amazi.
None nk’iyo mu cyari niba umuturage arara mu nzu itagira sima gusengera mu nzu itagira sima byishi iki?
Ikindi Leta yabasabaga ibikoresho bigabanya amajwi, kimwe n’ariya ma pave, FPR yari kubona isoko kdi sinemeza ko hari uwafunguye atabanje gutanga akantu.
Gusenya insengero z’amahema nabyo ntibisobanutse, none se ihema rya CHK hari utarizi, SOS na za Kibagabaga na za Nyandungu hose, amahema arakora. Hari izindi mvo bariya bavandimwe ni abahanga. Ariko numvise ngo babaye abasirimu disi kugeza aho bibagiwe amasano y’imiryango; wasanga batakibuka inzu zitagira amakaro, imbuga zirariho pave cg igisharagati.
Byanashoboka ko ariya madini hari amafranga bayasabye akizubaza bakayagabaho igitero cy’iterabwoba n’ihabyamitima ngo bibwirize. Harya FPR igira imigabane mu ULK, no kwa Nyirangarama? niba ari yego muzambarize Rwigamba nurya wundi inzira byaciyemo. Nigezo numva ko UNILAK yangiwe gutanga impamyabumenyi,nyuma ihinduka INILAK none ubonza yarongeye iba UNILAK. Ngo bigeze no kuyandikira bayisaba gusenya kubera kubangamira igishanga, muzambarize icyabihagaritse.
Nahabonye ifite urwibutso rwa jenosidi yakorewe Abatutsi ngiye kureba amazina y’abahaguye ndababura.
Koko rero, abamisiyoneri boherezwa muri Afrika no mu Rwanda by’umwihariko bihanangirijwe kutigisha Imana kuko twari Benimana aribo benumugisha kdi twari mu muryango umwe n’Imana, cyane ko yararaga iwacu mu gitondo igakingura, ahubwo kutugumisha mu bujiji, kutunyunyuza no kudusugura, kuduhozaho ijisho ngo hatagira uwigumura no kuduha inyigisho zifunguye ngo tutavumbura uburiganya bwabo, ariko cyane cyane korohereza ubutegetsi bwa gikoloni
Dore nk’ubu abari mu madini twitwa intama z’Imana aho kwitwa inka z’Imana. Mu muco wacu intama nta gaciro kanini igira. Ibyo ni ukwambara umwenda mutirano. Igihe nyirawo azabona mugiye kuwicaza mu byondo akabacyaha ntimukirakaze.
None rero nka z’Imana uwagiye mu madini asa n’uwasinze ihira, bariya ba nyamadini ni Leta ya Kabili ariko igomba kuyoboka no kumvira izwi n’amategeko ikanayorohereza mu ibikorwa byayo byose. niba bararangaye rero ntibubahirize inshingano zabo bagombaga gukubitwa ikiboko bakisubiraho, urabona se batari kwikosora. Uwitwa Fazili yaravuze ngo uwanga Babataifa ni ikigarasha. Ubanza hari n’umuyobozi w’i Roma uherutse kuvuga ko Kagame ari impano y’Imana. Urumva se ibintu bidatangiye kuba uburyohe.
Ni ugushyiramo ka rungu nyine abantu bakibwiriza, abasakuza bagasakuza, impala zigacuranga Niko dukora twebwe inkotanyi, hakuna mucezo.
Igihe impunzi za kiziba zicwaga hari uwagize ati : twabatije amaboko none dore inyiturano baduhaye, mfite ipfunwe n’ikimwaro kubera akaga abanyarwanda barimo, Kagame si umucinguzi wabo ahubwo ni uwo kubamara. Hari n’uwavuze ko bari barababikiye ibanga kuko ngo ntibwari bwo bwa mbere babakoramo.
Koko rero biriya bintu byababaje abemeramana ariko Ku rundi ruhande byabibukije ko FPR ariyo yibohoreje kilakitu bityo izajya ifata vola uko yaramutse uwo bizabaza azimene cg ajye kuroba ingona muri Nyabarongo cg azajye muri Nyungwe gufunguza iriya mihanda na twewe tuzamufungurira kanisa atambire Imana ye. Ni mpa nguhe cg tura tugabane.
Niba abantu barerejwe gutona Ku Mana, abantu bakazura abapfuye babareba bakanuma!! Niba abantu barerejwe kuzana umutekano baburizamo intambara no kugambanira igihugu kdi bakaba bemera ko babishoboye, abatugambanira bakaba biyongera,reka ibitero nabyo byaje ibindi turabyikanga. Niba abahurira Ku Mana imwe no Ku gihugu kimwe bamwe basaba kuramba k’ubutegetsi abandi basaba guhagarara byihutirwa, bamwe bemeza amahoro n’iterambere mu gihe inzara, amavunja, kugwingira n’abarwanyi, bica ibintu,
Igihe abantu bihakana inyigisho zabo bakihakana Abana batamitse ubwo burozi ndetse bakemeza ko bizabakoraho, ubwo , mwebwe Nka z’Imana mubona byagenda gute?
Nkunda guseka mbabaye iyo nibutse ibyo wa mubyeyi Karolina wa RNC yavuze, ngo Imana yamweretse ko mu Rwanda hazameneka amaraso menshi, mu kdi kanya ati ibiganiro!!none se murashaka kuvuguruza Imana.
Amadini arakanyagwa arasindisha, agacucamisha, akajunjamisha, agakora mu mifuka atuje, akica ntawe akozeho, ariko burya ni na neza data kuko hari byinshi tuyakesha byatugize abo turibo.
Paul Louis Rukara