Site icon Rugali – Amakuru

Utazi DMI ya Kagame arayibarirwa! Violette Uwamahoro aratubwira umunsi Kagame yemera kubahiriza amategeko ya UK yo kumurekura!

Yanditswe na Violette Uwamahoro

Kuri uyu munsi taliki ya 28/03/17 mu masaha ya mbere ya saa sita,
Nagiye kubona mbona kasho yanjye irafunguwe.

Ni Komanda wa Police station wari uyikinguye. Arambwira ati ngwino hejuru muri salle (Hall) tuvugane.

Natekereje ko wenda mfite umushyitsi. Iyo salle nayigeragamo ari uko mfite umushyitsi w’imena.

Naramukurikiye, mpageze nsanga hari Umu DMI . Uyu
Mu DMI nari mumenyereye , niwe wazaga kumbaza ibibazo nkiri muri Safe house. No muri police yakomeje kuza kumbaza ibibazo. Yambwiraga ko ninemera ibyaha bazambabarira ntibanjyane mu nkiko.

Hari n’undi mu Afande, uyu arakomeye niwe wankoresheje statement. Ni nawe wanjyanaga ku rukiko. Uyu mu Afande nabonaga ari Smart mu mutwe!

Aho hari ameza manini, mbona hariho ama envelops (amabahasha).

Uwo mu Afande ati” dushaka kugusubiza ibintu byawe”!

Mbona :

* Passport yanjye
* amatelefones yanjye 2
* Amafranga nari mfite mbere yuko banshimuta
* Amakarita ya Bank
* Umufuka urimo ibihaza, impungure, ubuki, ifu y’amamera?.
* Agakapu ko mu ntoki na Boots(inkweto)

Uyu mu Afande yanampaye ibahasha irimo impapuro. Ndafungura ngo ndebe ibirimo.

Nasomye hejuru gusa ngo” Ifungurwa ry’agateganyo”!

Mpita nzisubiza mu ibahasha kuko nta bindi byinshi nari nkeneye gusoma.

Afande ati” nyirinzu aho uzaba twamuhamagaye araza kugufata.

Nasabye Afande ko yantiza telefone ngo mbaze niba Maitre wanjye abizi. Afande ampa telefone Maitre wanjye ambwira ko abizi ko azi n’umuntu uri buze kumfata.

DMI ati rero genda uzinge imyenda yawe. Ati ibyo twakuguriye byose urabisiga.

* couvre lit
* 2 amashuka
* Thermos
Ndabisiga.

Akasho mba ngasohotsemo gutyo.

DMI angeza kuri Taxi imaze kugenda nawe asubira muri Police.

Uyu MU DMI ndigusohoka muri kasho numvise umuntu mugenzi we amuhamagara mu izina rya ANTOINE. Bigaragara ko yitwa Antoine!

Nyuma y’iminota 30 abantu babiri bo mu muryango wanjye nabo bari bafunzwe ku mpamvu z’uko banze kumbeshyera nabo barafunguwe.

Ibi bihe nabyo ntibyari byoroshye.

1. Nyuma yo gushimutwa, ugafungwa, ukarekurwa, ugashaka inzu muri uwo mujyi bagushimutiyemo; kuyiryamamo ugasinzira bisaba kugira imbaraga zivuye ku Mana.

2. Nari namaze kumenya ko mfite abanzi benshi. Abagambanyi, ba Rusahurira mu nduru. Abo bashoboraga kuza kunyica, ubundi bakavuga ko ari abagizi ba nabi.

3. Sinasinziriye iryo joro, naraye ndi gusenga kuko rwari urundi rugamba.

Ikintu nabonye ni uko; DMI zarimo ibice bibiri.

* Kimwe cyashakaga kuguma kuri original plan yabo.

* Ikindi gice cyari kiyemeje kundinda ngo hatagira uwongera kumpohotera no kungirira nabi. Icyi gice byagaragaraga ko aricyo cyari gifite imbaraga kurusha icyashakaga gukomeza kungirira nabi.

Ndashimira mwese mwambaye hafi n’umuryango wanjye.

Ineza yanyu yamenywe na bose kandi n’Imana yarayanditse.

Ndabakunda.

Exit mobile version