Gen. Kayumba Nyamwasa arahamagarira buri mu Nyarwanda wese gufungura amaso tukamenya uburyo Dictatorship ya Kagame yubatse noneho tukayirwanya twese hamwe. Ikindi kandi namwe mwibonamo Kagame nk’umucunguzi wanyu mukeneye kumenya uwo ari we kuko kwicara mutazi uwo ariwe mukamukurikira nk’impumyi naho mutaniye naya matungo bashorera mw’ibagira bakarinda bayasogota ibyuma atazi aho bari bayajyanye.
Muri iki kiganiro Gen Kayumba yagiranye na Serge Ndayizeye kuri Radio Itahuka ntacyo atahishuye kandi ntacyo atasobanuye cyagufasha gusobanukirwa nuwo Kagame ariwe naho aganisha u Rwanda. Reka twizere ko muri bamwe muzacyumva muzahitamo ikiza mukareka kwiruka inyuma ya sekibi: