Site icon Rugali – Amakuru

Ushobora gutangazwa no kumva Perezida Kagame atanze ubutumwa bwo kurenganura,urengana, waba udashishoje uti Kagame Paul yanga akarengane.

Nejo aho twumvise umukobwa witwa Kamali Jeane Kagame yemeza ko agiye kumurenganura nyuma yaho uyu mukobwa ikirego cye cyari kimaze amezi arenga abiri muri RIB ntacyo baragikoraho.

Ushobora kwibaza uti byagenze bite.

Amakuru Rnc France ifite nuko uyu mugabo Dr Habumugisha Francis afitanye ubucuruzi na Gen Sumbiligi Jemus Kabarebe, uyu mugabo ibikorwa byitwa ko aribye ariko mubyukuri byose birimo na Tv ni bya Kabarebe.

Mwi iperereza Kagame amaze iminsi agejejweho nuko niyi Televiziyo ariya Kabarebe kuburyo mubyihutirwa gushyirwa hasi iyi Televiziyo irihutirwa.

Amakuru Rnc France ikomeje kubona nuko uyu mugabo Dr Habumugisha Francis azaregwa kutishyura imisoro nabakozi hiyongereho gukubita abakozi no kubasuzugura hanyuma azacibwe ihazabu yiyongera kumisoro ya Rda revenue maze Televiziyo ya Sumbiligi itezwe cyamunara ijye mumaboko yuwo FPR ishaka.

Nyuma gato ya twitter ya Kagame Dr Habumugisha Francis yahise afatwa arafungwa, iperereza rimuriho, ntimugirengo arabazwa gukubita gusa!.

Abibuka uko James Musoni byatangiye nuko byarangiye mukomeze mukurikire agafilime.

Umusirikare watwawe umugore na Musoni arihe?.

Musoni yibiraga Kagame akisagurira naho Sumbiligi yibiye Kagame muri Kongo agarutse mu Rwanda ahisha sebuja akomeza kwiba ntiyaha sebuja.

Umugabo Habumugisha Francis agiye kuzira Kabarebe kandi biracyaza kuko hari benshi mu bakire mu Rwanda bakorana na Kabarebe.

Idosiye yino Televiziyo ngo ni ndende kuburyo yarikuzakoreshwa muri gahunda zihungabanya umutekano bikaba ariyo mpamvu mwene Rutagambwa yasimbuje byihuse inzego ziperereza za gisirikare DMI mumaguru mashya.

Ababona ko Kagame yakoze igikorwa cyo guha ubutabera uriya mukobwa nibibaze ikirego madame Ingabire Victoire yarezemo bwana Tom Ndahiro, ese RIB haricyo yagikozeho?.
Nonese Kagame nukuvuga ko atakizi?.
Ingabire Victoire amaze igihe kinganiki agitanze, ntiharenze hafi amezi ane!!!.

Gen Rusagara ngo yakubitiwe mu buroko bwa gisirikare Kumurindi kubera gusengana nabahutu ese Kagame ko yabyumvise dutegereze tuzabona twitter ye ivuga ko RIB idakora neza mugukurikirana abakubise General ndetse bakazana ivangura ryamoko mubanyarwanda?.

Banyarwanda nimuhumuke namwe banyamakuru mu Rwanda nimukore kinyamwuga .

Isesengura rya Bwana @Rnc France

Exit mobile version