Site icon Rugali – Amakuru

Ushinzwe umutekano wo muri Dasso yamenye Telefoni y’umunyamakuru w’ijwi ry’Amerika!

Umukozi w’urwego rushinzwe umutekano DASSO witwa Gatsinzi Faustin amennye telefoni ya Eric Bagiruwubusa, umunyamakuru wa Radio Ijwi ry’Amerika!
Ibi bikaba bibereye i Nyabugogo aho bita muri Marathon aharimo kubera umubonano w’abazunguzayi n’inzego zishinzwe umutekano kuri uyu wa gatanu tariki ya 20 Gicurasi 2016.
Uyu munyamakuru akaba yarimo atara amakuru ku bijyanye n’uwo mubonano dore ko nyuma y’aho umuzunguzayi witwa Théodosie Uwamahoro yiciwe Leta isa nk’iyahiye ubwoba ku buryo irimo ikoresha amanama ahoraho ariko benshi bemeza ko Leta isa nk’iyanga kuva kw’izima igashaka gufata ibyemezo idashatse kumva ba nyiri ikibazo b’abazunguzayi uko nabo bumva ikibazo cyabo cyakemuka.
Nabibutsa ko U Rwanda rwashyizwe mu bihugu bidaha ubwisanzure itangazamakuru, ku rutonde rwakozwe n’Umuryango w’abanyamakuru batagira umupaka ‘Reporters Without Borders’, rwasohotse kuri uyu wa 20 Mata 2016.
Kuri uru rutonde rwitwa ‘World Press Freedom Index’, rusohoka buri mwaka, u Rwanda ni urwa 161 mu bihugu 180, rukaba ruri mu bihugu biri mu murongo utukura.
U Rwanda nirwo ruri ku mwanya w’inyuma mu bihugu byo mu Karere ka Afurika y’i Burasirazuba, aho u Burundi ari ubwa 156, Uganda ikaba iya 102, Kenya iya 95 naho Tanzaniya ikaza imbere ari iya 71.
Frank Steven Ruta
Source: http://www.therwandan.com/

Exit mobile version