Site icon Rugali – Amakuru

USA: Umunyarwanda akurikiranyweho gusambanya umukobwa amuhengereye asinziriye

Umunyarwanda witwa Ephrem Rukundo, akomeje gukurikiranwa n’urukiko rwo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika azira icyaha cyo gusambanya umukobwa atabishaka kandi batabyumvikanyeho, amuhengereye asinziriye.
Umunyarwanda Ephrem Rukundo w’imyaka 36 y’amavuko, yagiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mwaka wa 2010 aho yari agiye kwiga muri Kaminuza ashaka impamyabumenyi y’ikirenga (Ph.D) mu bijyanye no guteza imbere ubuhinzi mpuzamahanga.
Urubanza Rukundo Ephrem aregwamo gusambanya umukobwa atabyumva kandi atabishaka, rwakomereje mu rukiko rukuru rwa Yolo muri Leta ya California muri iki cyumweru. Uyu musore akurikiranyweho kuba tariki 26 Mata 2015, yarasambanyije umukobwa batabyumvikanyeho, ahubwo akaba yarabikoze amucunze asinziriye mu ntebe.
Umushinjacyaha witwa Deanna Hays yabwiye urukiko ko uwo mukobwa yakangutse asanga arimo kugirana imibonano mpuzabitsina na Rukundo Ephrem, ndetse n’ibizamini bya DNA bikaba bigaragaza ko nta kabuza Rukundo ari we uwo mukobwa yakangutse asanga barimo gukorana imibonano mpuzabitsina.
Uyu mukobwa ubu ufite imyaka 22 y’amavuko ariko utaratangajwe amazina kubera ko yahohotewe, ashimangira ko tariki 26 Mata 2015 yari yaje mu gace ka Davis muri Califonia aho yagombaga gusura mukuru we, hanyuma akanitabira ibirori by’isabukuru y’umukobwa w’inshuti yabo.
Akomeza avuga ko muri ibyo birori yaje kunywa inzoga nyinshi agasinda maze ninjoro akajya kuryama mu ntebe zo mu nzu y’uwo mukobwa mugenzi we wari wagize ibirori. Rukundo Ephrem nawe yari muri ibyo birori, akaba yaranakundanaga n’umukobwa wabanaga n’uwo wari wakoresheje ibirori.
Uyu mukobwa witangira ubuhamya mu rubanza rwe, avuga ko yagiye kuryama mu ntebe ahagana saa saba z’ijoro mu gihe abandi bari bagiye kuryama mu byumba, maze akaza gukanguka ahagana saa kumi zo mu rukerera agasanga Rukundo Ephrem arimo kumusambanya.
Uyu mukobwa avuga ko atari amuzi cyane, kuko bari bahuriye muri ibyo birori ku mugoroba ari naho yamubonye bwa mbere, gusa icyo yari yabashije kumenya ni uko yakundanaga n’umukobwa wabanaga n’umukobwa yari yaziye mu birori. Avuga ko amaze gusanga amusambanya yamubajije amazina akanga kumusubiza ahubwo agahita yigendera.
Yahise yihutira gusaba mukuru we kumufasha, bajya kuri Sitasiyo ya Polisi ya Davis maze bahita batanga ikirego, Polisi iza kumuta muri yombi nyuma y’ibyumweru bibiri, kuva ubwo atangira kugezwa imbere y’inkiko.
Uyu mukobwa yivugira ko Rukundo yamusambanyije asinziriye ameze nk’uwataye ubwenge, akaba ndetse yarumvise uburyohe gacye akabifata nk’urimo kurota. Gusa avuga ko atari yigeze yumvikana nawe ko bakorana imibonano mpuzabitsina.
Dean Johansson uburanira Ephrem Rukundo we ahakana ibyaha umukiliya we ashinjwa, akavuga ko kuba barakoranye imibonano mpuzabitsina bigaragara ko bari babanje kubyumvikana. Yasabye urukiko gushishoza, kuko nta n’undi mutangabuhamya wemeza ko Ephrem yasambanyije uyu mukobwa batabyemeranyijweho.
Ubuhamya bw’uyu mukobwa kimwe n’ubw’umunyamategeko uburanira Ephrem Rukundo, bwarangije gutangwa kuwa Kabiri w’iki cyumweru, urukiko rukuru rwa Yolo rukaba ruzasesengura ibyatangajwe n’impande zombi.
Source: Ukwezi.com

Exit mobile version