Site icon Rugali – Amakuru

Urwishigishiye ararusoma! UK nayo iraburira abaturage bayo kujya mu Rwanda nyuma ya France, Canada, Australia na Germany

Itangazo abongereza bashyize hanze bo banze kurya iminwa kandi ni nkaho babwiye Kagame ko gupfa gukinisha ibintu ngo arabuza abanyarwanda kujya Uganda bigira ingaruka. Tubwire Kagame ngo umanika agati wicaye wajya kukamanura ugahaguruka kandi umenye ko uwububa abonwa n’uhagaze. Ubwo rero wibwiraga ko ubuza abanyarwanda abazungu bo ntibabibonemo ko mu Rwanda hadatekanye?

Ikindi kandi iri tangazo ry’abongereza rirashimangira ko ibintu bimeze nabi mu majyepfo cyane cyane hafi y’ishyamba rya Nyungwe. Kagame rero wibeshya ko azahisha abanyarwanda ibibera muri kariya gace amenye ko mu Rwanda hariyo abadipolomate bibonera amakuru avuye kw’isoko kandi ko ntacyo yabatwara nkuko ahora yica agafunga inzirakarengane z’abanyarwanda.

Exit mobile version