Busingye yakomoje ku rubanza u Rwanda rwaciwemo miliyoni 65 Frw kubera Ingabire Victoire. Urukiko Nyafurika rw’Uburenganzira bwa muntu ku wa Gatanu rwategetse Leta y’u Rwanda kwishyura Ingabire Victoire indishyi z’ibyangiritse ari muri gereza zisaga miliyoni 65 Frw.
Ibi bibaye mu gihe Leta y’u Rwanda imaze imyaka ibiri yivanye muri urwo rukiko, nyuma y’aho rwemereye uwakatiwe ku byaha bya Jenoside kurutangamo ikirego.
Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye, yavuze ko icyatumye bivana muri urwo rukiko ari uko ‘rwibasiye igihugu cyacu, rushakisha imanza z’abantu bagomba kuturega byanze bikunze’.
Mu kiganiro na IGIHE, yavuze ko izo ndishyi leta yaciwe ntazo izi kuko nta rubanza yigeze iburana.
Ati “Icyo cyemezo dukeka ko gikomoka ku rubanza cyangwa ibibazo ruriya rukiko rutaregewe rutanasabwe gucaho urubanza. Tuzabireba urubanza rwose niruboneka.”
Ubwo u Rwanda rwivanaga muri urwo rukiko, rwatangaje ko runivanye mu manza zose rwari rufitemo.
Umwanzuro wo guha Ingabire impozamarira wafashwe ku wa Gatanu tariki 7 Ukuboza.
Urukiko rwavuze ko izo ndishyi zituruka ku byangiritse bigaragara bitewe n’ifungwa rya Ingabire ndetse n’ihungabana umuryango we wagize ubwo yari afunzwe.
Ku bigaragara byangiriritse, rwategetse ko yishyurwa 10 230 000 Frw, naho ku ihungabana umugabo we n’abana bagize ubwo yari afunzwe rutegeka ko yishyurwa miliyoni 55 Frw.
Rwategetse ko Ingabire yishyurwa ayo mafaranga bitarenze amezi atandatu, byaba bidakozwe akazishyurwa hashyizweho n’inyungu.
Mu Ukwakira 2014, nibwo Ingabire Victoire yaregeye urukiko nyafurika rw’uburenganzira bwa muntu. Icyo gihe yasabaga ko hasuzumanwa ubushishozi ibijyanye n’amategeko y’ingengabitekerezo ya jenoside, gupfobya jenoside no gukwirakwiza ibihuha. Yasabaga kandi kurekurwa no kwishyurwa ibyangijwe afunzwe.
Umwaka ushize uru rukiko rwari rwafashe umwanzuro kuri uru rubanza, rwemeza ko uburenganzira bwe butubahirijwe mu rubanza kuko hashingiwe ku ijambo yavugiye ku rwibutso rwa Jenoside bitandukanye n’uburenganzira bwo gutangaza icyo atekereza.
Rwanavuze ko kuregwa gukwirakwiza ibihuha nta shingiro bifite ngo kuko ibyo yavuze byari bisanzwe bizwi.
Mu 2013 nibwo u Rwanda rwasinye amasezerano n’urukiko nyafurika rw’uburenganzira bwa muntu, avuga ko Umunyarwanda ku giti cye cyangwa itsinda ry’Abanyarwanda bashobora gutangamo ikirego kijyanye n’uburenganzira bwa muntu.
Ingabire yatawe muri yombi mu 2010. Ku wa 13 Ukuboza 2013 nibwo Urukiko rw’Ikirenga rwamukatiye gufungwa imyaka 15 nyuma y’uko yari yajuririye igifungo cy’imyaka umunani yari yakatiwe n’Urukiko Rukuru.
Yahamijwe ibyaha byo kugambanira igihugu agamije kukibuza umudendezo no kurema umutwe w’abagizi ba nabi.
Muri Nzeri uyu mwaka, Ingabire yararekuwe nyuma yo guhabwa imbabazi na Perezida wa Repubulika.