Kagame nareke uruganda rwa Rwigara rukore kuko imisoro rutanga arayikeneye mu kwishyura abakozi abereyemo ibirarane. Abajya bavuga ko imibare ya Kagame icuramye ntabwo bibeshya kuko bigaragarira mu bikorwa akorera inganda n’abanyemari basora imisoro myinshi leta ye ikuramo amafaranga ihemba abakozi bayo.
Yahereye kuri Rujugiro aramumenesha arangije afata inzu ye y’ubucuruzi ayiteza cyamunara ku mafaranga macye cyane. Yakurikijeho Rwigara. Amaze ku mwica, yasenye hoteli ye, afunga umuryango we none ubu yadukiriye n’uruganda rwe rukora itabi kandi ruri mu nganda mu Rwanda zinjizaga imisoro myinshi.
Hagati aho abakozi benshi ba leta mu Rwanda bagiye kumara amezi arenga atanu badahembwa hakiyongeraho n’abandi bakozi benshi b’inzego zitandukanye nk’abasukura imihanda, imitamenwa ya Kagame nka Kigali City Tower. Ubu se uwavuga ko leta yibujije imisoro kubera guhubuka n’ubugome bwa Kagame yaba abeshye?