Umanika agati wicaye ariko wajya kukamanura ugahaguruka! Kagame nawe byamuyoboye yibwiraga ko nafunga umupaka na Uganda bizatera ubwoba Museveni noneho icyo amusabye cyose harimo no gufunga ubucuruzi bwa Rujugiro Ayabatwa muri Uganda bigahita biba.
Kagame yibeshye ko Uganda ari Congo aho Congo ifata aba FDLR barimo La Forge Fils Bazeye na Abega maze Kagame akabwira Kabila ati bohereze mu Rwanda bigahita biba. Ubu Kagame arimo gusakuza Kayumba na RNC kandi azi neza ko niba hari ahantu hari aba RNC benshi ni mu Rwanda.
Ariko kubera gutinya intambara mu Rwanda, Kagame yahimbye amayeri yo kwitanguranwa agashinja abandi ko bashyigikiye abantu bagiye kumutera. Bamwaka ibimenyetso simusiga byaba RNC bari muri Uganda wapi agaheba.
Kagame yiyibagiza ko ariwe ucumbiye ba Gen Niyombara, Hussein Radjabu ndetse n’abandi barundi bizwi ko bashaka gutera u Burundi. Hanyuma yarangiza akaba muba mbere bashinja u Burundi ngo hariyo interahamwe zishaka kumutera.
Aho bigeze yibaye u Burundi na Uganda byafataga icyemezo cyo gufasha abanyarwanda maze tukamukuraho bikaringira noneho amahoro agasakara mu karere. Naho ubundi Uganda n’u Burundi nibakomeza kujenjeka bazishuduka Kagame yakongeje umuriro mu bihugu byaho narangiza aba ariwe uvuza induru ko bagiye kumutera.