*Azaburanira mu rukiko rushya
Kimihurura – Saa mbili zitaragera, Kizito Mihigo hamwe n’abandi baburanyi bagera ku 10 bari bageze mu cyumba k’iburanisha cy’Urukiko rw’Ikirenga muri iki gitondo. Nyuma baje kumenyeshwa n’ababunganira ko hari itangazo risubika imanza zabo hashingiwe ku mavugurura aherutse kubaho mu nkiko no mu bubasha bwazo. Igihe bazaburanira ntibarakimenya. Gusa bazaburanira mu rukiko rushya rw’ubujurire.
Kizito Mihigo uyu munsi yagombaga kuburana mu bujurire noneho urubanza rwe rutandukanyije n’urwa Cassien Ntamuhanga watorotse gereza.
Yari yambaye impuzankano y’abagororwa, ishapule y’umweru ku kaboko k’iburyo, n’isaha ku k’ibumoso, inkweto za siporo z’umukara n’amasogisi maremare y’umweru.
Aho yari yicaranye n’abandi baregwa baje kuburana ukwabo bategereje ko amaburanisha yabo atangira baganiraga cyane, bakanyuzamo bagaseka bagatembagara.
Nyuma bamenyeshejwe ko hari intagazo rigendanye no gusubika imanza zabo mu rw’ikirenga.
Me Mukamusoni Antoinette uri kunganira Kizito Mihigo mu rukiko yabwiye Umuseke ko baje basanga iri tangazo ryatanzwe, gusa ngo nubwo ridasobanura neza igihe ababuranyi babo bazaburanira n’aho bazaburanira.
Me mukamusoni ati “Twaje tuzi ko turi buburane n’umushinjacyaha yari yaje ariko dusanga itangazo ritubwira Ko hari amavugurura mu miburanishirize y’izi manza.”
Ubwanditsi bw’Urukiko rw’Ikirenga bwabwiye Umuseke ko nyuma y’amavugurura y’inkiko uru rubanza kimwe n’izindi manza zari mu rw’Ikirenga ubu zitakiri mu bubasha bwarwo kuko haherutse gusohoka itegeko rishyiraho urukiko rw’ubujurire.
Uru ni urukiko ruherutse gushyirwaho n’Itegeko Ngenga ryo muri Mata (ryasohotse mu igazeti mu mpera za Gicurasi 2018) , rukazajya ruburanisha imanza z’ubujurire aho kugira ngo zigere mu rw’Ikirenga.
Uru rukiko ariko ntiruratangira imirimo nubwo Itegeko rirwemeza ryasohotse tariki 30 Gicurasi ishize.
Itegeko rishya rigena uru rukiko rivuga ko Perezida, Visi Perezida n’abacamanza b’uru Rukiko bashyirwaho n’Iteka rya Perezida bamaze kwemezwa na Sena. Perezida wa Repubulika abanza kugisha inama Inama y’Abaminisitiri n’Inama Nkuru y’Ubucamanza.
Ingingo ya kane y’iri tegeko ivuga ko “Mbere yo gutangira imirimo, Perezida, Visi Perezida n’aba bacamanza b’Urukiko rw’Ubujurire barahirira imbere ya Perezida wa Repubulika.”
Iyi mirimo irubanziriza ntabwo irakorwa. Nirangira rugatangira imirimo imanza z’ubujurire ziri mu rw’Ikirenga zizahita ziburanishwa n’uru rukiko, harimo n’uru rw’umuhanzi Kizito Mihigo wakatiwe imyaka 10 muri Gashyantare 2015 mu rukiko rukuru.
Kizito yahamwe n’ibyaha bine;
– Kurema umutwe w’abagizi ba nabi,
– Ubugambanyi bwo kugirira nabi Ubutegetsi buriho cyangwa umukuru w’igihugu,
– Ubwoshye bw’ubugambanyi bwo kugirira nabi umukuru w’igihugu
– Gucura umugambi w’ubwicanyi.
Uyu muhanzi akaba yarajuriye ari nabwo bujurire ari kuburana ubu.
Martin NIYONKURU
UMUSEKE.RW