Site icon Rugali – Amakuru

Uruzi iyo bamugumana u Rwanda n’akarere tukagira amahoro! -> Kagame yagizwe umuturage w’icyubahiro wa Abidjan

Perezida Paul Kagame uri mu ruzinduko rw’akazi mu gihugu cya Cote d’Ivoire kuri uyu wa kane mu gitondo yahawe urufunguzo rw’umugi wa Abidjan ndetse atangazwa nk’umuturage w’icyubahiro w’uyu mujyi. Ibi byabereye ku biro by’umujyi wa Abidjan aho Perezida Kagame yashyikirijwe imfunguzo na Guverineri w’uyu mujyi wamuhaye icyubahiro cy’Umukuru w’Igihugu n’Umuturage w’icyubahiro wa Abidjan. Kagame yashimye icyubahiro yahawe avuga ko yishimiye kwakira imfunguzo z’umujyi mwiza.

Ati “Iki cyubahiro tukishimiye jyewe ubwanjye, umugore wanjye n’abaturage b’u Rwanda nishimira gukorera.” Yavuze ko ibi abifata nk’ikimenyetso n’igitekerezo cy’umujyi wa Abidjan cyo guhuriza hamwe Abanyafurika b’impande zose z’umugabane, bakamera nkabavandimwe basangiye ikerekezo.

Kagame yavuze ko ubwigenge bw’umujyi wa Abidjan atari umwihariko wawo ko ahubwo ari ikerekezo kimwe cyo kwigenga nk’umugabane wose wa Africa.

Yakomoje ku masezerano agamije isoko rusange ry’umugabane wa Africa, Continental Free Trade Area (CFTA), avuga ko gukuraho inzitizi zose mu buhahirane bizoroshya guhahirana, kumvikana, gukorera hamwe no gutsimbataza ubucuti bw’abatuye Africa.

Perezida Kagame na Jeannette Kagame baraye bambitswe imidari, Grand-Croix de l’Ordre National de Côte d’Ivoire n’uwitwa, Grade de Commandeur de l’Ordre National de Côte d’Ivoire. Perezida Paul Kagame kandi yahawe icyubahiro nk’icyumuyobozi Mukuru w’umuryango (Traditional Chief of Abidjan District), avuga ko imico y’Abanyafurika ari yo soko y’indangagaciro.

Ati “Uko Africa irushaho gutera imbere, ni ngombwa ko tuguma ku murage wacu, kandi tukawusigira ababyiruka.” Kagame, wahise ahura n’abikorera mu mujyi wa Abidjan yavuze ko yishimiye igihembo yahawe kandi ngo azahora ari umuturage w’icyubahiro wa Abidjan.

Mu biganiro byakurikiyeho Perezida Paul Kagame yabajijwe ku ruzinduko aherukamo mu gihugu cya Autriche mu nama ihuza Africa n’Uburayi.

Ubwo yageraga muri Cote d’Ivoire ejo ku wa gatatu tariki 19, Perezida Paul Kagame yahawe umudari witwa Grand-Croix de l’Ordre National de Côte d’Ivoire, naho Jeannette Kagame ahabwa uwitwa Grade de Commandeur de l’Ordre National de Côte d’Ivoire, bayambitswe na Perezida Alassane Ouattara n’umugore we, Dominique Ouattara.

Ba Perezida Alassane Ouattara na Paul Kagame bahoberana. Ku kicaro cy’Urwego rw’Abikorera
(La Confédération Générale des Entreprises de Côte d’Ivoire, CGECI) Perezida Kagame yaganiriye na bamwe mu bikorera muri iki gihugu

UMUSEKE.RW

Exit mobile version