Igihugu cy’u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, ni ibihugu bibiri nubwo bitangana mu buso ariko bituranye, bihahirana ndetse n’abaturage ba byo ugasanga hari n’imico imwe n’imwe bahuriyeho.
Si igitangaza gusanga mu gisirikare cya RDC, harimo abasirikare bavuga Ikinyarwanda neza nk’Abanyarwanda cyangwa se bakaba bafite ababyeyi b’Abanyarwanda cyangwa se bakaba batuye mu Rwanda.
Imiryango itegamiye kuri Leta ikorera mu RDC, yashyize hanze urutonde rwa bamwe mu basirikare ba Congo bo ku rwego rwo hejuru mu mapeti ndetse banafite inshingano mu gisirikare, abo basirikare bavuga Ikinyarwanda bakitirirwa ko ari Abanyarwanda.
Iyi miryango kandi igaragaza ko aba basirikare bavuga Ikinyarwanda ari bo benshi mu bayoboye ingabo za Congo, ugereranyije n’abandi basirikare.
Nubwo aba basirikare bavuga Ikinyarwanda, ni Abanyekongo ariko bavuga Ikinyarwanda “Abanyamulenge”. Bamwe bafite imiryango mu Rwanda inshuti n’abavandimwe, si igitangaza ku bihugu by’ibituranyi dore ko ubu mu Rwanda hari impunzi z’Abanyekongo zihamaze imyaka myinshi.
Urutonde ruteye rutya:
1.Gén Masunzu Pacific: Komada wungurije mu karere ka 10 ka gisilikare muri Kivu y’Amajyepfo i Bukavu (Cmd Adjoint 10ème Région militaire/Bukavu).
2.Gén Jean Bivegete: Umucamanza mukuru mu rukiko rwa Gisilikare (Auditeur Général de l’armée-Haut magistrat militaire).
3.Gén. Malick Kijege: Umugenzuzi mukuru w’ingabo za Congo FARDC i Kinshasa (Inspecteur Général de l’Armée- ex. G4-EMG- FARDC/KINSHASA).
4 Gén. Obed Rwibasire: Komanda w’akarere ka 5 k’ingabo i Kananga muri Kasayi y’iburengerazuba (Cmd 5ème Région militaire à Kananga/Kasaï-Occidental).
5.Gén. Mustapha Mukiza: Komanda w’ikigo cya gisilikare k’i Kitona muri Bas-Congo (Cmd Base militaire de Kitona- Bas-Congo).
6.Gén. Charles Bisengimana: Umugenzuzi mukuru wungirije w’igipolisi cya Congo, ufite ubuyozi mu mujyi wa Kinshasa, (Inspecteur Général Adjoint de La Police Nationale/Kinshasa).
7.Général Jerome Gakwavu: Umuyobozi mukuru mu buyobozi bukuru bw’ingabo za Congo i Kinshasa (EMG/FARDC-Kinshasa)
8.Gén. Bosco Ntaganda: Umuyobozi mukuru mu buyobozi bw’ingabo za CNDP, ubu akaba afungiye mu rukiko mpuzamahanga rw’i Lahaye mu Buholandi ariko yahoze ari umusirikare wa Congo (Ancien Chef d’Etat-major du CNDP -Maintenant au CPI, Lahaye, Hollande).
9 Gén. Laurent NKUNDA: Umuyobozi wa CNDP yahindutse M23, muri iki gihe Nkunda afungiye mu Rwanda, yahoze ari umusirikare wa Congo, yanabaye umusirikare w’Inkotanyi (Chef du CNDP devenu M23).
10 Colonel Bonane: Umuyobozi w’akarere ka 4 k’igisilikare k’ingabo za Congo muri Ituri (Cmd 4ème Brigade en Ituri).
11 Gén Makenga Sultani: Umuyobozi w’umutwe wa M23 muri Kivu y’Amajyaruguru, nyuma yo gutsindwa kwa M23 yahungiye muri Uganda, akaba yarabaye n’umuyobozi mu ngabo z’igihugu cya Congo (chef du M23 en rébellion au Nord-Kivu).
12 Col Kamanzi François : Umwe mu bayobozi b’abarwanyi ba M23 akaba yarabaye n’umwe mu bayobozi b’ingabo za Congo.
13 Col Munyarugerero Françoise: Umuyobozi w’ikigo cy’abapilisi bakiri bato muri Kivu y’Amajyaruguru (Cmd de la Police de l’enfance/Nord-Kivu).
14 Col Muhindo François: Umuyobozi w’umutwe w’ingabo za Congo witwa Delta uherereye i Kichanga muri Masisi (Cmd de la Brigade Delta à Kichanga/Masisi).
15 Col. François Zero Bravo: Umuyobozi wa brigade ya 81 y’ingabo za Congo FARDC igizwe n’ingabo za Congo zivanze n’abahoze ari abarwanyi ba CNDP (EMG-Armée mixée de NKUNDA- 81ème Brigade FARDC)
16 COL Ruhorimbere: Ari mu buyobozi bukuru bw’ingabo za Congo (Dispo/EMG-FARDC).
17 Col. Gishondo Elie: Ari mu buyobozi bukuru bw’ingabo za Congo i Kinshasa (Dispo/EMG-FARDC).
18 Col Padiri Jonas: Umuyobozi w’umutwe w’ingabo witwa EQUO uri i Kimoka muri Sake muri Kivu y’Amajyaruguru (Cmd Brigade EQUO à Kimoka-Sake/Nord-Kivu).
19 Col Bolingo Matane: Umuyobozi w’akarere ka 10 ka gisilikare muri Kivu y’Amajyepfo i Bukavu (10ème Région Militaire/Bukavu).
20 CoL Birori Benjamin: Umujyanama mu bya gisilikare, muri iki gihe, ari mu mahugurwa ya gisilikare mu gihugu cy’Ubushinwa (Conseiller Militaire en Formation en Chine).
21 Col Bisogo Venant: Ari mu buyobozi bukuru bwa gisilikare i Kinshasa, yahoze mu buyozi bw’inyeshyamba muri Kivu y’Amajyepfo G4 (Dispo/EMG-FARDC).
22 Col Wilson : Komanda wungirije muri brigade yitwa ALPHA iri i Nyanzale-Mweso (Cmd adjoint de la brigade ALPHA à NYANZALE-MWESO).
23 Lt Col Munyakazi: Ari mu buyobozi bwa brigade ya 83 y’ingabo za Congo FARDC igizwe n’ingabo za Congo zivanze n’abahoze ari abarwanyi ba CNDP (EMG-Armée Mixée de NKUNDA-83ème Brigade FARDC).
24 Lt Col Claude Mucho: Komanda wa brigade yitwa Charly iri i Mushaki mu karere ka Masisi (Cmd brigade Charly à Mushaki/Masisi).
25 Lt Colonel Kabundi: Komanda wa brigade yitwa EQUO iri ahitwa Kikoma muri Sake muri Kivu y’Amajyaruguru (Cmd brigade EQUO à KIKOMA SAKE/Nord-Kivu).
26 Lt Colonel Bisamaza: Komanda wa brigade yitwa Bravo iri i Rutshuru muri Kivu y’Amajyaruguru (Cmd brigade BRAVO/RUTSHURU au Nord-Kivu).
27 Lt Colonel Niyibizi: Komanda mu buyobozi bwa brigade yitwa EQUO iri muri Kivu y’Amajyaruguru (Cmd du Br. de la Brigade EQUO/Nord-Kivu).
Nsengiyumva Philipe/Bwiza.com