Impuhwe za Bihehe. Maze iminsi nkurikirana ku mbuga nkoranyambaga ibyerekeye ibura cyangwa se iyicwa rya Ben Rutabana.
Kigali n’abambari bayo baboneyeho inzira yo kwenyegeza no kubiba amacakubiri akomeye cyane muri RNC uruhande ruyobowe na Gen.Nyamwasa.Byatumye ntekereza nanibaza byinshi cyane, mpereye kuri bike nzi k’ubuzima bw’intwari Ben Rutabana. Ndamwita intwari yanjye, kuko ari umugabo uzi icyo ashaka kandi yemera akaba yanagipfira.
Nubwo haribo tudahujeho imyumvire ariko ibyo yemera arabisobanura akagaragaza n’impamvu abyemera kandi akemera ko aho atemeranijweho n’abandi babijyaho impaka bakumvikana. Ibyo rero ni ubutwari bwabuze ku banyarwanda benshi.Ahubwo ugasanga bahisemo kuvugira mu matamatama, guhakishwa no guhakirizwa, kugambana cgse kwicana no kuba inkomamashyi.
Amashyaka menshi yaduka mu Rwanda muri za 1991 Ben ntiyahishe ibitekerezo bye kubyerekeye imitegekere y’igihugu cyacu kugera ashobewe akanyerera akajya mu Nkotanyi kuko yumvaga kuri we hari aho ubutegetsi bwa Perezida Habyarimana Juvenal bwamurenganyaga hamwe n’abandi bantu bari kumwe. Yanze kubaho yububa cg se agomba kuvumba ayo yengewe yiyemeza kurwanira uburenganzira bwe.
Mu nkotanyi ntiyabaye ikigwari yarwanye batsinda urugamba aratahuka ari umusrikari ndetse ashyiraho n’akarusho aririmba intisinzi aranguruye aranayamamaza.Ariko ntiyarangaye yagezeho abona ko FPR Inkotanyi irigutandukira aherako yitandukanya nayo rugikubita.
Ndibuka ahunga ari umusrikari agafatitrwa i Burundi we na Mugenzi we nibagiwe izina.Bagejejwe I Kigali bakorewe urugomo rukomeye cyane bicwa urubozo barafungwa ndetse mugenzi we bimuviramo gupfa.Afunguwe yarahunze ajya hanze y’igihugu mu Bufransa niko numva.Ahageze ntiyacecetse ngo aterere iyo, yakomeje kugaragaza no kwamagana akarengane gakorerwa abanyarwanda.
Hari benshi bavuga ko ngo atavugiraga abahutu none se abahutu bo ninde wababujije kwivugira niba ari ba Bwoba gusa bahora bategereje agakiza ahandi bo batitanze ibyo wabimuhora koko.Kigali izi neza Ben uwo ariwe, imuhoraho igerageza uko yamwica kuba ubu ishyashyana, igashya ntacyo yarura ni uko itazi aho Ben aherereye.
DMI yatakaje telekomande ntigishobora kumumonitoringa.Irata ibitabapfu hirya no hino ngo irebe ko yabona repere.Mu mayeri yayo ishobora no gukoresha umuryango wa Ben ukagwa mu mutego utazi.Gushinja Nyamwasa urupfu rwa Ben bisa no kumubaza ngo ababwire Mission arimo kuko abateye ubwoba cyane.NIBA SE Ben ari mu butumwa bukomeye cyane, RNC ibizi, wenda na Uganda nkuko Kgli ibyemeza ikaba ubizi, ni ngombwa koko ko byanze bikunze umuryango we ubimenya cg se RNC ibitangaza?
Tubyibazeho cyane kuko abarwanya ubutegetsi bw’abicanyi dukwiye kureba kure aho kujombana ibikwasi no guhiga ubutwari mu bintu byaha umwanzi ingufu.Mu myumvire yanjye njyewe njyenyine, Ben uko muzi ari mu butumwa ntiyapfuye, kandi anatabarutse yaba agiye nk’izindi ntwari zose.Ariko ubundi kuki Kigali itavuga k’uburwayi bwa Dr Sezibera Richard, ntivuge ku nzara yamaze rubanda,ntivuge ku ibura ry’amafranga rigiye gutuma ibigo rusahuzi bitabarika byari byararemewe kunyereza umutungo wa rubanda, bigiye gufungwa abakozi batagira ingano bagashomera.
Ugasanga ahubwo ihugiye mu kurema ikinamico ry’udutero shuma tugamije gushotora ibihugu duturanye no gutoteza abanyapolitiki batavuga rumwe nayo, bubagerekaho ibyaha bijyanye nutwo dutero tuba twatekinitswe. Ntibona ko biriya ari ikinyoma gishaje koko?? Abatabona ko ubu ari igihe cyo kwigizayo ziriya ngengera murambabaza cyane.Uwabikora wese nuwabigerageza kabone nubwo yabigwamo akwiye icyubahiro.Ben rero kimwe na Mushayidi Deo, aho waba uri hose muzima cg kwa Rurema,kuri uyu munota nandika nguhaye icyubahiro gikwiye intwari.
Imana niyo nkuru ikomeze kutumurikira twese mu rugamba rwo kwibohora ingoma mpotozi rusahuzi.
Theobald Gakwaya