Site icon Rugali – Amakuru

Urusenda n’indabyo za Kagame mu bibizo kubera Coronavirus

Urusenda n'indabyo za Kagame mu bibizo kubera Coronavirus

Leta igiye gukorera ubuvugizi abafite imyenda ya banki n’abishyura imisoro bashobora guhomba kubera Coronavirus. Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yatangaje ko igiye gukorana n’inzego zirebwa, hakwigwa uburyo abantu bishyura imisoro kimwe n’abafite imyenda muri banki bafashwa kuko bashobora kubura ubwishyu kubera ibura ry’abakiliya riturutse ku ifungwa ry’ibikorwa mu gukumira Coronavirus.

U Rwanda rwakajije ingamba mu gukumira ko icyorezo cya Coronavirus cyakwirakwira mu gihugu hose, nyuma y’uko umuntu wa mbere agaragaye mu gihugu agifite.

Mu ngamba zafashwe, harimo ko ibikorwa bihuriramo abantu benshi byafunzwe, amashuri arafungwa n’ibindi bitandukanye.

Iryo fungwa ry’ibikorwa binyuranye n’izindi ngamba, nta kabuza ko zizagira ingaruka ku bantu benshi, cyane nk’abari basanzwe bakora ibikorwa by’ubucuruzi bashobora kuzabura icyashara.

Kuba ibi bikorwa byarahagaze kandi byari bishamikiyeho ubucuruzi bwa benshi biri mu byatumye leta itangira kuganira n’inzego bireba kugira ngo abo ubucuruzi bwakomwe mu nkokora n’izi ngamba boroherezwe kwishyura imisoro n’imyenda ya banki.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Soraya Hakuziyaremye, yatangaje ko batangiye kuvugana n’inzego zirebwa ku buryo aho biri ngombwa abantu bakoroherezwa.

Ati “Twanagize n’ibiganiro na RRA ku byerekeye imisoro. Murabizi ko uku kwezi kwa Werurwe ibigo byinshi n’inganda n’abacuruzi aribwo bishyura imisoro, kugira ngo turebe ko abadashoboye kwishyura kubera ikibazo bagize, kuba batabona abakiliya nk’abo bagiraga, bashobore kuba bakoroherezwa ntibabace amande. ”

Yakomeje avuga ko “Biri gusesengurwa kugira ngo tugende tureba urwego ku rundi, uruganda, umucuruzi ingaruka byamugizeho; zirangana gute, ese twamufasha gute […] na PSF yatwemereye ko ku wa Mbere iri buduhe ibyo babona twabafashamo. Ntabwo bivuze ko byose tuzabibemerera ariko ingaruka bagize n’ababona bashobora kugira igihombo ku buryo twabafasha byaba muri ibyo by’imisoro.”

Minisitiri Hakuziyaremye yakomeje avuga ko hari burebwe ku bafite imyenda muri banki baba bagomba kwishyura kuko nabo bashobora guhura n’ibibazo bakabura ubwishyu.

Ati “Nabyo ni ikibazo kuko banki irakomeza kubishyuza buri kwezi ariko niba atarashoboye kwinjiza amafaranga yajyaga yinjiza nk’uko byari bisanzwe, naho ni ukuganiriza za banki na BNR ari nayo ireberere urwego rw’amabanki nayo irabidufashamo kugira ngo nabo bacuruzi ntibahungabane, ntitubone ubushabitsi bufunga kandi ari ibintu twashoboraga gufasha. Twese ni ubufatanye, tugomba gushyira imbere ubuzima bw’abantu imbere.”

Minisitiri Hakuziyaremye yasabye abo ibikorwa by’ubucuruzi bitahagaze kubikorana ubwitonzi kandi bakirinda kuzamura ibiciro; ari nako bubahiriza ingamba zo kugira isuku mu kwirinda ikwirakwira ry’iki cyorezo.

Exit mobile version