By Mbonyumutwa Ruhumuza
Nyuma yaho FPR yibasiye umwari Laure UWASE amaze gutoranwa nk’impuguke mu Kanama Kihariye ku mateka y’ubukoroni bw’Ababirigi, ikamuharabika, ikamusebya, ikamutuka, ikamujomba ibikwasi , ikamuhimbira ibyaha bidafite ishingiro namba igamije kumwirukanyisha, perezida wa comisiyo yatangarije VOA Radiyoyacu ko Laure Uwase akomeje akazi ke nkimpuguke.
Nkumunyamuryango wo muri Jambo Asbl (bamuzizaga kuba umunyamuryango wa Jambo Asbl) nari narababajwe no kubona ko leta yu Rwanda, ibinyujije mu nteko nshinga amategeko, inteko ubundi yakagombye kuvugira abanyarwanda bose, ishobora guhaguruka ikageregeza mu buryo bw’amafuti adasobanutse, gukorera umwana ukomoka mu Rwanda akarengane nkakariya imuziza gusa kuba ari mwishirahamwe riharanira uburenganzira cy’iremwa muntu bw’abanyarwanda rikaba rinifuza impinduka muri sosiyete yacu.
Ndagirango nshimire mbi kuye kumutima, abanyarwanda bose, batabarika, babarizwa mu Rwanda, mu bubiligi, muri za Amerika Australia, Canada no mubindi bihugu byinshi bahagarutse bakanga ko akokarengane kagorwa.
Ubwo icyo kibazo cy’ivuye mu nzira, nizeye ko izo mbaraga abanyarwanda duhora dukoresha muguhangana, tuzazishyira hamwe tukareba nkabanyarwanda ibibazo dukwiye kubaza ababirigi mubyerecyeye isenywa rya sosiyete yacu.
Hari ibyo tuzemeranyaho, hari ibyo tutavugaho rumwe , Iyi commission yagombye kutubera opportunité yogushaka ibisubizo kubibazo bimwe biduteranya gutyo bikadufasha kugabanya impaka kubyerecyeye ayo mateka.
Ikiganiro cya perezida wa commission mwacyumva mukanze hasi: