Site icon Rugali – Amakuru

Urupfu rwa Kizito Mihigo rukomeje kuvugisha benshi cyane cyane ibinyamakuru bya Kagame

Miss Uwase Hirwa Honorine kuri Instagram ye yatangaje akabaro yatewe n’urupfu rwa Kizito Mihigo

Dore bimwe byanditswe n’abasomyi ku nkuru cya kinyamakuru cya Kagame igihe.com cyanditse gifite umutwe ugira uti: “Guhindura politiki urupfu rwa Kizito Mihigo biteye ipfunwe! Isomere nawe wiyumvire uko abanyarwanda benshi batekereza ku rupfu rwa Kizito Mihigo.

Flodo 2020-03-11 11:11:35

Sinkunda gutanga comment cyane ariko urupfu rwakizito ni politic witegereje neza kuko nubwo yapfuye ariko umunsi kumunsi arandikwa yaba imbere mugihugu no hanze so mureke twite kubibazo byacu bitwugarije twiyibagize ibyahise nubwo kwibagiza abantu kizito mihigo bisa nibidashoboka

4

Meddy 2020-03-11 11:11:26

Njye mbona izi nkuru z’urudaca kuri kizito zifite icyo zihatse ! Umuntu yarapfuye ibye byararangiye kuki mukomeza kuzana inkuru nkizi , ese ibi bimaze iki!? Ahaaa nzabandora n’umwana w’umunyarwanda reka nikarabire intoki dore corona virus imeze nabi

5

Kalimunda 2020-03-11 10:51:50

Bwana Lugaba Ufite icyo Bob Marley yise mental slavery, aho uvuga ngo Kizito yahawe amahirwe n’ igihugu, none nkwibarize ukuntu Kizito yari azi gucuranga wanyereka byibura abantu batatu bari bafite imyaka nk’ iye banganyaga nawe ubumenyi? Ayo ntago ari amahirwe ahubwo leta yagombye kujya ikora ibishoboka ngo abantu bafite ubuhanga babibyaze umusaruro. Ku kibazo cy’ iperereza, ibya Jeffrey habayeho icyo bita coroner’s investigation iyo investigation rero ireba byinshi ndetse nukurikirana uzasanga itemeza ko yiyahuye no mu Rwanda rero icyo twari dukeneye ni coroner’s investigation. Ese nkwibarize ubundi ko iperereza ku rupfu rwa Habyarimana(Mutsinzi commission) rapport yabo yashyizwe ahagaragara ubu urambwira ko ibya Kizito bizajya ahagaragara? Ese kuri cas ya Habyarimana berekanye aho igisasu cyaturutse ubu hano police ishobora kwerekana aho ayo mashuka yari aziritse? Ese muvandimwe ko igishushanyo mbonera cy’ iriya station ya police kizwi bazadusobanurira gute ukuntu umuntu upima 1m75 yimanika ku idirishya rya 1m70 agashiramo umwuka? PS: iyi message muyimpere nyiri iyi nkuru kugirango abone ubugoryi nawe ubwe yanditse. Nimwumva mubishatse muyishyireho n’ abandi babone urumuri.

6

Joseph Goëbels 2020-03-11 10:50:38

Ntawamenya…Buriya Imana niyo imenya byose, Gusa urupfu rwa Kizito kwaba ari ukwiyahura cyangwa kunyongwa hari ikintu kiza rwerekanye bwa mbere mu myaka myinshi ishize abanyarwanda baratoboye buri wese avuga ikimuri kumutima ni uko acyeka ko Kizito yapfuye ntakwikanga za micro cyangwa za Camera.

Exit mobile version