Site icon Rugali – Amakuru

Urupfu rwa Alexia Uwera Mupende ntaho rutaniye n’urwa Rwigara Assinapol. Muti gute?

Amakuru akomeje kugera kuri Rugali aturutse mu bantu benshi bari i Kigali kandi bazi uko DMI ya Kagame ikora nuko Alexia Uwera Mupende nawe yishwe na DMI ya Kagame. Uriya mwana w’umukozi ararengana ntaho ataniye nawa mushoferi wagonze Rwigara na nubu akaba yarahahamutse kuburyo polisi yanze kimwerekana!

Ikintu kimwe aba bantu bose babwiye Rugali kandi bose batinzeho nuko uyu mwana w’umukobwa azize y’amatiku, ubwoba, ubugome n’urwikekwe bimaze kuba karande kubatuye muri Village Urugwiro.

Hari umwe watubwiye icyo atekereza Alexia Uwera Mupende yaba azize umuntu wese uzi Kagame n’ubugome bwe atatinya kwibazaho. Niba koko uyu mukobwa yarigeze gukundana igihe gito nuriya mukwe wa Kagame uherutse kurongora igikomangomakazi Ange Kagame guhakana ko aricyo azize biraruhije. Gusa icyo tugirango twibutse Kagame na DMI ye nuko ntawe bazongera kwica ngo babeshye nawe reba aho Rwigara abageze none bongeyeho Alexia Uwera Mupende. Dore mu bintu bimwe bizakubwira ko DMI ya Kagame ariyo yishe inzirakarengane:

1) Nubona intore nka Albert Rudatsimburwa ku mbuga nkoranyambaga bitangurana mu kuvuga inkuru yuwishwe nk’abantu bari bahari yicwa ujya umenya ko ari nka wa muntu utwika inzu akaba uwambere mubatabara!

2) Ibinyamakuru bya DMI ya Kagame nka Igihe.com biba ibya mbere mukuvuza induru bisa nka wa mujura wiba bamwirukaho yabona bagiye kumufata agashaka kuyobya uburari ayobya abari kumwirukaho.

3) Nkuko byagenze kuri Rwigara iyo baterekanye uwishe ako kanya ngo bahite bamuha umwunganira mu mategeko.

4) Iyo nta muntu ubonetse wahamya niba yarabonye ibyabaye cyangwa ngo yumve ibyavuzwe. Muzi kuri Rwigara ababonye ibyabaye ni umuryango we wanze guceceka. Naho ntuzumva hari umuntu wavuga ko yabonye iyo mpanuka iba. Mutekereze abandi bemera kutavuga ukuri babonye ariko kubera ubwoba bakavuga ibyo DMI ya Kagame ibategetse! None Alexia Uwera Mupende yarishwe ariko ntiyigeze ataka bamutera icyuma cyangwa ngo hagire urusaku rwumvikana.

5) Icya nyuma nta rubanza rwuwishwe na DMI ya Kagame uzaboneka mu nkiko za Kagame.

Ushidikanya ibi maze kuvuga haruguru azabaze uko byagendekeye aba bakurikira:

1) Olga Mugege
2) CSP Gashagaza Hubert
3) Christine Iribagiza
4) Jean Damascene Habarugira
5) Mutunzi Donat
6) Nzamwita Ntabwoba Toy
7) Illuminée Iragena
8) Rwigara Assinapol
9) Mucyo
10) Rwisereka
11) Rwakabamba cg Rwabukamba
12) N’abandi tutarondoye

Ikindi kandi wibuke ko guca imitwe abantu ari DMI ya Kagame yonyine yica aka kageni.

Naho abatemera ko Alexia Uwera Mupende yishwe na DMI ya Kagame abo si abanjye. Agiye kutumaraho abantu kandi nongere nibutse abanyarwanda ko umuntu ufite uburenganzira bwo kwica mu Rwanda ari DMI ya Kagame yonyine. Imana yakire mu bayo Alexia Uwera Mupende kandi ikomeze umuryango we.

Exit mobile version