Site icon Rugali – Amakuru

Urupapuro rw’inzira ku mpunzi zahungiye mu Rwanda rwabonetse! Kare kose se!

Ubutegetsi bw’u Rwanda bufatanyije n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi HCR bwatangije igikorwa cyo gutanga urwandiko rw’inzira ku mpunzi zishaka kujya mu mahanga. Ni Urwandiko impande zombi zivuga ko ruzafasha impunzi.

Uru rupapuro rw’inzira cyangwa passport rwatanzwe ku mpunzi ziba mu Rwanda zashaka kujya mu mahanga urwitegereje ku miterere yarwo rurasa n’urusanzwe ruhabwa Abanyarwanda.

Ku rw’impunzi na rwo ruriho ibirango by’u Rwanda zigatandukanira ku magambo azanditseho gusa. Kuri pasiporo y’impunzi handitseho amagambo agira ati “ Urwandiko rw’inzira rw’impunzi” mu gihe ku munyarwanda ho handitseho ngo “Urwandiko rw’abajya mu mahanga.”

Ni urwandiko ruje rusimbura urwahozeho rwahabwaga impunzi kuko urushya rukoranye ikoranabuhanga kuko urufite akigera ku mupaka imashini ngo ihita irusoma ikabona imyirondoro ye yose. Ku mpunzi rero zirashima uru rwandiko kuko ngo ruje zari zirubabaye.

VOA

Exit mobile version