Site icon Rugali – Amakuru

Urundi rupfu rutunguranye rw’umuhungu wa Christophe Bazivamo nyuma y’urupfu rw’umuhungu wa Faustin Twagiramungu!

Polisi yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Leta ya Arkansas, iri mu iperereza ku rupfu rw’umusore w’imyaka 23 y’amavuko witwa Hirwa Nshuti Bruce, wasanzwe hafi y’inyubako abanyeshuri ba Kaminuza ya Arkansas babamo yapfuye.

Uwo muhungu, ni bucura bwa Bazivamo Christophe wabaye Minisitiri mu bihe bitandukanye mu Rwanda. Magingo aya, ni Umunyamabanga Mukuru wungirije w’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba (EAC) ndetse ni na Vice Chairman w’Umuryango wa FPR Inkotanyi.

Bazivamo we yavuze ko bitoroshye kubura umwana mu buryo nk’ubwo, kandi ko nta kibazo kindi yari afite cy’uburwayi. Uwo muhungu yari kumwe na bagenzi be mw’ijoro ryabanjirije umunsi bamubonyeho yapfuye, barimo barasangira aho babanaga kugera nijoro saa yine, buri wese ajya kuryama.

Mbere y’uko bajya kuryama, umwe mu basore bari kumwe n’umuhungu wa Bazivamo, ngo bajyanye mu cyumba, asiga azimije amatara aryamye. Mu gitondo bamwe bagiye kwiga, abandi bajya ku kazi, batashye bakirwa na Polisi ibabaza uko byagenze, basobanura ko batazi ibyabaye ko bamuheruka bari kumwe ku mugoroba

Uru rupfu rurasa neza n’urw’umuhungu wa Faustin Twagiramungu nawe uherutse gusangwa yapfuye nyuma yo gusangira na bagenzi be. Uwavuga se ko bazize twa “tuzi twa Dan Munyuza” aho yaba abeshye?

Exit mobile version