Site icon Rugali – Amakuru

Urukundo rukomeje kunuka -> Perezida Kagame yasabye Macron gusura u Rwanda mu ntangiriro za 2019

Perezida Paul Kagame yatumiye mugenzi we w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, ngo azasure u Rwanda mu ntangiriro z’umwaka utaha.

Muri iki gihe umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa uri gufata isura nshya nyuma y’igihe kirekire ibihugu byombi bidakorana neza, kubera impamvu zigaruka ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’amaperereza ku wahanuye indege y’uwari Perezida, Juvenal Habyarimana.

By’umwihariko umwuka mu mubano w’ibihugu byombi warushijeho kuba mwiza ku buyobozi bwa Emmanuel Macron, uwa mbere uyoboye u Bufaransa utari muri politiki ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yabaga.

Uyu muyobozi waganiriye inshuro nyinshi na Perezida Kagame, yagaragaje ijisho ryiza ku Rwanda ubwo yashyigikiraga kandidatire ya Louise Mushikiwabo ku kuyobora Ubunyamabanga bw’Umuryango Mpuzamahanga w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (OIF), akanegukana intsinzi.

Perezida Kagame yagiriye i Paris urugendo yitabiriye ubutumire bwa Macron mu nama mpuzamahanga yiga ku mahoro, ku wa 11- 13 Ugushyingo 2018.

Iyi nama isojwe niho Jeune Afrique yatangaje ko Perezida Kagame yavuye mu Bufaransa ashyikirije Perezida Macron ibaruwa imushimira ndetse inamutumira kuzagenderera u Rwanda mu ntangiriro za 2019.

Ibiro bya Perezida Macron ntibiratangaza igihe yazasurira u Rwanda.

Gutumira Macron byanakozwe muri Gicurasi, ubwo Perezida Kagame yari yitabiriye Inama Mpuzamahanga yiga ku Ikoranabuhanga by’umwihariko ku Iterambere ry’Ibigo bito izwi nka VivaTech; binakorwa mu Ukwakira nyuma y’inama y’inteko rusange ya OIF.

Icyo gihe Perezida Kagame yanabwiye Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) na Televiziyo France 24 ko kuva Macron yatorerwa kuyobora u Bufaransa, yatumiwe kuzasura u Rwanda.

Ati “Nkeka ko Perezida Macron yazanye izindi mbaraga muri politiki atari mu Bufaransa gusa ahubwo no mu mubano w’u Bufaransa na Afurika n’ahandi ku isi. Turi kubona ibintu bishya bijya mu murongo hirya no hino ku Isi.”

Kuva Jenoside yakorewe Abatutsi yahagarikwa, u Bufaransa bumaze kuyoborwa n’abantu bane aribo Jacques Chirac (1995-2007), Nicolas Sarkozy (2007-2012), François Hollande (2012-2017) na Emmanuel Macron wagiyeho mu 2017.

Mu uri abo bose Sarkozy ni we wagendereye u Rwanda mu 2010.

 

Perezida Paul Kagame aheruka gushyikiriza ubutumire mugenzi we w’u Bufaransa Emmanuel Macron

mathias@igihe.rw

Exit mobile version