Site icon Rugali – Amakuru

URUKIKO RWISUMBUYE RWA MUHANGA RWAGIZE ABERE UMUSAZA MUNYENTWARI G. KABAYIZA N’UMUHUNGU WE NZABANDORA WILLIAM BAZIRAGA KUBA BARABONYE NTAMUHANGA CASSIEN NTIBAMUTUNGIRE AGATOKI…!

Ubwo bagirwa abere mu rukiko habaye ikintu kidasanzwe ubwo abagabo babiri babavandimwe babagambiniye, uwitwa Muhire Enos na Nsengimana Abel, babwiraga umucamanza ko hari umuhungu w’uwo musaza ubafitiye amafaranga akaba yarahunze! Umucamanza yabamaganiye kure!

Kuya 19 Ukuboza 2018 nibwo musaza Munyentwari yakuwe iwe n’abapolisi ba RIB bari baje bambaye gisivili bamubeshya ko bamuboneye akazi k’ubufundi dore ko ari umwuga we! Ageze mu modoka y’abo bagabo yasanze n’umukazana we bayimugejejemo,umunsi wari wabanjirije uwo kandi umuhungu we Nzabandora William yari yagiye ku kazi ke ko gutwara abagenzi kuri moto ariko ntiyagaruka imuhira! Yari yaraye ashimutiwe mu mujyi wa Ruhango!


William Nzabandora,umusore w’intwri,yagizwe umwere.

Icyo gihe RIB yabajyanye kuri station ya polisi ya Remera,ariko bukeye umukazana w’uwo musaza akaba umugore wa mukuru wa William we yararukuwe,ariko abandi bamara ukwezi ntawe uzi aho bafungiye,kugeza ubwo babazaniye kuri Station ya Police i Muhanga nyuma baza kubageza kuya Ruhango.

Aba bombi baje gushyikirizwa urukiko rw’ibanze rwa Ruhango maze ubushinjacyaha bubashinja kuba ubwo umunyamakuru Cassien Ntamuhanga yatorokaga gereza ya Mpanga mu mpera z’Ukwakira 2017, baramubonye ariko ntibamenyeshe ubuyozi ahubwo bakamufasha. Umucamanza mu rukiko rw’ibanze yakatiye umusaza Kabayiza,umuhungu we Nzabandora n’undi muhungu we w’imfura utari uhari igifungo cy’imyaka 5,ariko umusaza ahita akijuririra.

Mu bujurire umusaza yibukije abacamanza ko mu Rwanda n’inyamaswa ihungiye mu rugo,abahigi batayikurikirayo ngo bayice cyangwa nyiri urugo ngo ayihindire hanze ati kirazira. Yabajije niba mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi, abantu bahungiye mu ngo byari bifite ishingiro ko bashyikirizwa ubutegetsi kandi aribwo bwari imbere mu kubahiga! Ati : “Nibindi ni nk’ibyo. Uwo mwana yari inshuti y’abana banjye,twagize impuhwe za kibyeyi kandi usibye n’ibyo turi abakristo.”

Umucamanza wo murukiko rwisumbuye yashyize mu nyurabwenge afata icyemezo cyo kubahanaguraho ibyo ubushinjacyaha bwari bwise ibyaha,maze abagira abere, ategeka ko bahita banarekurwa.

Nk’uko ijisho ry’Abaryankuna ryari ryabiperereje mu nkuru twabatangarije kuwa 17 Mutarama 2019 mu nkuru ari ifite umutwe ugira uti: “IJISHO RY’ABARYANKUNA MU MURENGE WA RUHANGO N’UWA MBUYE AKARERE RUHANGO – BAMWE MU BAGAMBANIRA ABATURAGE BAMENYEKANYE”aho twababwiraga ko uyu muryango wagambaniwe n’abagabo 3 ariboumucuruzi Nsengimana Abel, umuganga Muhire Enos n’umuhinzi John Munyengango bose basengera mu idini ry’Abadivantiste b’Umunsi wa 7 nk’uko Mzee Munyentwari n’umuryango we wose ari abadivantiste b’umunsi wa 7.

Amakuru yaje kuba impampo ubwo bari baje kumva isomwa ry’urubanza biteguye kumva ko umucamanza yemeza igihano bakatiwe n’urukiko rw’ibanze batungurwa no kumva umucamanza abagize abere. Nta kuzuyaza, bahise batera agatoki hejuru mu rukiko umucamanza akijya guhaguruka,bamubwira bati “ko umuhungu w’uwo musaza mukuru wahunze yari aturimo amafaranga ukaba ubarekuye tuzishyurwa dute?”


Nsengimana Abel (Ubanza na karuvati itukara) na mwene nyina Enos Muhire,bagaragarije mu rukiko ko ari abagambanyi!

Umucamanza n’abari mu rukiko bakubiswe n’inkuba,umucamanza ahita abamaganira kure ababwira ko ibyo batigeze babiregera kandi ko aho atariho baregera ibirebana n’amafaranga!

Muhire Enos na mwene se Nsengimana Abel,bahise bigaragaza ko aribo bari inyuma y’ifungwa ry’uyu musaza n’umuhungu we,dore ko babafatishije uwo bafitanye ikibazo bamaze kumenya ko atakiri mu gihugu! Usibye n’ibyo icyaha ni gatozi…!

Ngaho namwe nimwiyumvire abakristo b’iki gihe!

Abantu benshi nashimye imikirize y’urubanza bavuga bati usibye no gufunga Mzee Munyentwari n’umuhungu we, twese tuzi ko na Ntamuhanga yaziraga ubusa!

RUBIBI Jean Luc

Intara y’Amajyepfo.

https://www.abaryankuna.com

Exit mobile version