Site icon Rugali – Amakuru

Urukiko rw’Ibanze rwa Kacyiru rwakiriye ubujurire rw’abo kwa Rwigara baregamo Leta mu cyamunara ku ruganda rwabo

February 12, 2019 Bugirimfura Rachid

Urukiko rw’Ibanze rwa Kacyiru mu Mujyi wa Kigali rwemeje ishingiro ry’ikirego cy’abo kwa Rwigara bajuririra cyamunara y’uruganda rw’itabi rwabo, Premier Tobacco Company (PTC).

Uyu muryango wareze Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imisoro n’Amahoro (RRA) n’Umuhesha w’Inkiko, Vedaste Habimana ko kuwa 3 Ukwakira 2018 bateje cyamunara uruganda rwa PTC mu buryo uvuga ko bunyuranyije n’amategeko.

Iyi cyamunara ntiyavuzweho rumwe bitewe n’uko Anne Rwigara wari uhagarariye uruganda rwa PTC yayikomye avuga ko inyuranyije n’amategeko. Icyo gihe uyu mukobwa yateranye amagambo na Vedaste Habimana, umuhesha w’iniko nk’uko byatangajwe n’ibitangazamakuru bitandukanye byo mu Rwanda. Ni ubwo byari bimeze gutyo, cyamunara yarabaye isiga itwaye icyo ari cyo cyose giherereye kuri uru ruganda harimo n’izina ryarwo.

Mu iburansishwa ryabanje, Umunyamategeko wa Kompanyi MMRGD, yatsindiye muri cyamunara uruganda rwa PTC, Pierre Munyangabe yari yasabye ko ikirego cy’abo kwa Rwigara cyateshwa agaciro kuko izina ry’uruganda ryamaze kugurwa muri cyamunara. Yavugaga ko nta bubasha bafite bwo gutanga ikirego mu izina ry’uruganda kandi ryaraguzwe mu buryo bwemewe n’amategeko.

Iyi ni ingingo RRA na Vedaste Habimana bashyigikiye bavuga ko izina PTC ryamaze guhabwa abatsinze cyamunara aribo MMRGD bikozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) kibifitiye ububasha.

Uwunganira Uruganda rwa PTC rw’abo kwa Rwigara, Me Janvier Rwagatare avuga ko izina PTC rikiriho kandi ntaho rizajya kuko ngo nta wundi ufite uburenganzira bwo gukurikirana iby’igurishwa ry’uru ruganda.

Umucamanza nyuma yo gusuzuma ibivugwa n’impande zombi, yavuze ko kuba uruganda rwaragurishijwe bikandikwa muri RDB bitabuza ba nyirarwo gukurikirana iby’igurishwa byarwo kuko n’ubusanzwe si we warwigurishirije ari nayo mpamvu yatanze ikirego.

Yavuze ko urukiko atari rwo rwahagarika nyir’uruganda gukurikirana uko cyamunara yegenze nk’uko amategeko abiteganya.Yanzuye ko ikirego kigomba kuburanishwa kugeza ku byo amategeko ateganya kuko cyamunara ari yo pfundo rya byose bityo ko rikwiye gusuzumwa.

Abari bitabiriye uru rubanza bagiye barangwa no kuvuga Amena, Amena babwiye Ijwi ry’ Amerika ko ibi babitewe n’uko ikirego cy’abo kwa Rwigara cyahawe agaciro.

Uru rubanza rugiye gutangira mu mizi nyuma y’aho cyamunara y’uruganda rwa PTC itavuzweho rumwe.

Kugeza ubu ntiharamenyekana agaciro k’iyi cyamunara y’uruganda rwa PTC. Abo kwa Rwigara bavuga ko batigeze babwira igiciro ndetse ko batigeze batangarizwa n’igenagaciro.

Bivugwa ko Kompanyi ya MMRGD ari iy’uwitwa, Egide Gatera ariko ngo ayifatanyije n’abandi

Exit mobile version