Site icon Rugali – Amakuru

Urukiko rwanze amaganya y’umunyamakuru Shyaka Kanuma rutegeka ko afungwa iminsi 30

Urukiko rw’ibanze rwa Gasabo rwategetse ko umunyamakuru Shyaka Kanuma afungwa iminsi 30 y’agateganyo, mu gihe we yari yatakambye asaba kurekurwa, avuga ko adashobora gucika u ubutabera. Shyaka Kanuma yatawe muri yombi azira inyandiko mpimbano no kunyereza amafaranga y’imisoro angana na 65 256 289.

Uyu munyamakuru wahoze ari na nyir’ikinyamakuru Rwanda Focus cyafunze imiryango, anashinjwa gukoresha impapuro mpimbano agamije gutsindira isoko rya miliyoni 44 muri Komisiyo ishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe ingabo zavuye ku rugerero nkuko ubushinjacyaha bwabivuze mu cyumweru gishize.

Kanuma yemeraga icyaha nubwo we yabyitaga amakosa ashingiye ku buzima bubi ibinyamakuru byandika bihura nabwo, gusa agasaba imbabazi ndetse no kurekurwa ngo ajye kwita ku muryango.

Kuri uyu wa Mbere umucamanza yagaragaje ko ibyaha Kanuma ashinjwa bikomeye bityo ko ashobora gucika ubutabera cyangwa agasibanganya ibimenyetso maze akatirwa gufungwa iminsi 30 y’agateganyo nkuko Royal TV yabitangaje.

Kanuma ubwo yaburanaga ku ifunga n’ifungurwa, yavuze ko atambuye imisoro ku bushake, ahubwo ko ari ibibazo itangazamakuru ryandika rihura nabyo, we asanga ahubwo yaragerageje ngo kuko abo batangiranye bafunze imiryango.

Kanuma yatawe muri yombi mu mpera z’umwaka ushize.

Makuriki.rw

Exit mobile version