Site icon Rugali – Amakuru

Urukiko rwahaye Musenyeri Sibomana Jean igifungo cy’iminsi 30 y’agateganyo

Aregwa kurigisa umutungo no gukoresha impapuro za baringa. Dore Ibinyamakuru byashyizwe mu majwi ko byahawe amafranga.

Kuri uyu wa kane tariki ya 15/6/2017 nibwo urukiko rwisumbuye rw’Akarere ka Gasabo rwasomye umwazuro w’urubanza ku ifunga n’ifungurwa rya Sibomana Jean uherutse gutabwa muri yombi n’inzego zishinzwe umutekano. Sibomana Jean yari umuvugizi w’Itorero rya ADEPR akaba yaratawe muri yombi nyuma ya Tom Rwagasana, Sebagabo Leonard, Madamu Mutuyemariya Christine, Niyitanga Salton n’abandi.

Umucamanza yavuze ko Sibomana Jean akekwaho ibyaha bikurikira;

Urukiko rwavuze ko Sibomana yasinye ku masezerano y’akazi (Ya baringa) yagiranye na Bwana Twizeyima Emmanuel ubwo yahabwaga akazi ka baringa ko gukora igisenge cya Dove Hotel ariko mu by’ukuri kikaba cyari cyarakozwe maze ngo bamwishyura nta kintu yakoze. Sibomana ngo yategetse Twizeyimana kugarura amafranga yari yishyuwe maze ayakoresha mu nyungu ze mu rwego rwo kuyarigisa.

Umucamanza yavuze ko aya masezerano Sibomana yayasinye azi neza ko ari aya baringa kuko akazi k’igisenge cya Dove Hotel kari kararangiye kuko cyari cyaruzuye ndetse n’uwagikoze mbere akaba yemeza ko yishyuwe. Urukiko rwavuze ko Sibomana ubwe yemera ko ayo masezerano yayasinye ndetse na Bwana Twizeyimana akaba yiyemerera ko yishyuwe amafranga agera kuri miliyoni 10 atigeze akorera.

Urukiko kandi rwavuze ko Niyitanga Salton (Watawe muri yombi mbere) nawe yahawe sheki y’amafranga agera kuri miliyoni imwe, ayahawe na Sibomana Jean kuko umukono we ugaragara kuri Sheki yamusinyiye.  Mu kwiregura, Sibomana Jean avuga ko amasezerano yasinyeho atumva impamvu yakwitwa baringa kandi iriya Hotel yarakozweho amasezerano menshi. Yavuze ko ibyo kuba yakwitwa baringa atari byo kuko nta cyari kubimwemeza icyo gihe kuko akazi kari kenshi kuri iyo Hoteli. Yongeyeho ko akazi ke kari ukugenzura aho ibikorwa bigeze bityo akaba atagomba kubazwa iby’uko igisenge cyubatswe.

Me Mutabazi Abayo J.Claude yavuze ko Sibomana ntaho yahuriraga n’amafranga yagendaga kuri Dove Hotel kuko ngo bamuzaniraga ibyakozwe akabigenzura. Akomeza avuga ko nta mpamvu Sibomana yafungwa ngo kuko gusinya amasezerano byari mu nshingano ze, asaba urukiko ko umukiliya we yahita arekurwa akaburana ari hanze ngo kuko  ageze mu myaka y’iza bukuru kandi akaba arwaye n’indwara ya diyabete.

Urukiko rwagenzuye ibi byose birimo no kwiregura kwe rusanga nkuko ubushinjacyaha hari impamvu zikomeye akekwaho zirimo gukoresha impapuro za baringa hagamijwe kurigisa amafranga, maze rusanga hari  impamvu zituma afungwa kuko ngo hari ibimenyetso bibigaragaza cyane ko nawe ubwe  ko yasinye kuri aya masezerano ndetse na Twizeyimana akaba yaravuze ko nta kazi yakoze nubwo bamuhaye sheki ya Miliyoni 10.

Umucamanza yavuze ko hari makuru avuga ko Ingenieur Theophile wari ushinzwe ibikorwa byo kubaka Hotel Dove yahawe Miliyoni 7 ndetse na Twizeyimana agahabwa Miliyoni 3 ariko bakayasubiza Sibomana Jean. Hashingiwe ku bimenyetso n’amakuru yagaragaye Sibomana Jean  ahabwa igifungo cy’iminsi 30 y’agateganyo  kugira ngo iperereza rikomeze neza kuko ngo aramutse arekuwe yatoroka cyangwa agasibanganya ibimenyetso.

Urukiko kandi rwasanze Salton yarahawe sheki ya 1million iriho umukono wa Sibomana, ikaba yaratanzwe kuwa 6/12/2016 aho Niyitanga Salton avuga ko yari ayajyanye mu ivugabutumwa, ariko ngo nyuma yaje kwemera ko aya mafranga yayahaye abanyamakuru babiri harimo Umunyamakuru witwa Mika ukorera  Ikinyamakuru Igisabo wahawe 500,000Frw  na Bwana Ntarindwa Theodole ukorera ikinyamakuru Umwezi nawe akaba yarahawe 500,000Frw kugira ngo bazavuge neza iby’inyubako za Dove Hotel. Urukiko rwavuze ko Salton na Sibomana  batagaragaza neza uburyo ayo mafaranga yahawe aba banyamakuru.

Nyuma yo gusanga ukwiregura kwe nta shingiro gufite nubwo mbere yabazwaga adafunzwe, bidakwiriye gushingirwaho maze rusanga hari impamvu zikomeye agomba gukurikirwanwa afunze cyane ko icyaha  akekwaho gishobora guhanishwa igifungo kirenze imyaka 2, rukaba rero rwemeje ko agomba gukomeza gufungwa by’agateganyo kuko ashobora gutoroka.

Urukiko rushingiye ku miburanishirize nshinjabyaha ndetse runashingiye ku ngingo ya 104, rwemeje ko Sibomana Jean akomeza kuba afunzwe iminsi 30 y’agateganyo kuko akekwaho kurigisa no konona umutungo wa ADEPR ndetse akaba yarakoresheje impapuro za baringa kugira ngo abone uko anyereza amafaranga.

Hategerejwe kumenya niba Sibomana Jean azajuririra umwanzuro w’urukiko.

Source: Isange.com

 

Exit mobile version