Kuri iki gicamunsi, Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rutegetse ko Uwamahoro Violette arekurwa by’agateganyo kuko nta mpamvu zikomeye zigize icyaha. Uregwa akazakurikiranwa ari hanze.
Uwamahoro ufite n’ubwenegihugu bw’Ubwongereza, n’uwo baregwa hamwe ‘mubyara we’ witwa Jean Pierre Shumbusho w’umupolisi bakurikoranyweho ibyaha bitatu; Kumena ibanga rya Leta, kurema umutwe w’ubugizi bwa nabi no kugambirira kugirira nabi ubitegetsi cyangwa umukuru w’igihugu.
Ubushinjacyaha bwari bwasabiye Uwamahoro gufungwa by’agateganyo kugira ngo hakomeze iperereza ryimbitse ku byaha aregwa, uregwa ariko yavugaga ko ibyo aregwa bitagize icyaha kandi asaba kurekurwa agakurikiranwa adafunze kuko anatwite.
Uyu munsi, umucamanza usomye imyanzuro ku iburanisha ry’ifunga n’ifungura ry’agateganyo kuri Uwamahoro violette ukekwaho ibyaha birimo no kugambirira kugirira nabo ubutegetsi cyangwa umukuru w’igihugu yagarutse ku miburanishirize yaranze impande zombie ubushize.
Yavuze ko Jean Pierre Shumbusho baregwa hamwe yagiye yivuguruza mu mvugo zishinja Uwamahoro yavugaga ko bagiranye ibiganiro biganisha ku mugambi mubisha wo kugirira nabi Leta.
Uyu Shumbusho Urukiko rutegetse ko akomeza gukurikiranwa afunze kuko yemeye ibyaha byose aregwa, kandi bikaba ari ibyaha bikomeye.
Jean Pierre Shumbusho yemereye Ubugenzacyaha ko yagiranye ibiganiro kuri WhatsApp na Uwamahoro akamusaba kujya amugezaho amakuru y’umutekano w’u Rwanda, akamusaba kuva mu “butegetsi bw’Abatutsi” akajya muri Uganda agahurirayo n’abasore bazaza gukuraho Leta y’u Rwanda bakabufata, ngo yanamubwiraga ko azamufasha kujya mu ishyaka rirwanya Leta y’u Rwanda.
Mu myiregurire, Me Mukamusoni Antoinette wunganira Uwamahoro yabwiye Urukiko ko umukiliya we atari umusirikare cyangwa undi muyobozi muri Leta ku buryo hari amabanga yamena, akavuga ko Shumbusho ahubwo ari we wamennye ibanga ry’akazi, kuko ngo yamubwiraga ‘operations’ zimwe na zimwe z’inzego z’umutekano.
Umucamanza avuga ko uyu mubyara wa Violette Uwamahoro yagiye arangwa no kwivuguruza kuko rimwe yavugaga ko yagiranye ibiganiro mu buryo busanzwe (bitari umugambi) naa Violette ubundi ngo akavuga noneho amushinja.
Mu myiregurire ye Uwamahoro ntiyahakanye ko yagiranye ibiganiro na mubyara we Shumbusho, gusa yavuze ko baganiraga nk’abafitanye isano.
Umucamanza yagarutse ku kuba Shumbusho yariyemereye ko ibi byose yabyikoreye yavuze ko kuba yarabyemeye nta gahato ashyizweho ari impamvu ikomeye ituma akekwaho icyaha kandi ibyaha aregwa ari iby’ubugome bihanishwa ifungo kiri hejuru y’imyaka ibiri bityo ko agomba gukurikiranwa afunze.
Umucamanza avuga ko ibi biha amahirwe Uwamahoro ko nta mpamvu zikomeye zigize icyaha, bityo ko agomba gukurikiranwa ari hanze.
Violette Uwamahoro n’uwo bareganwa uyu munsi ntabwo bari bitabiriye isomwa ry’urubanza.
Uwamahoro yafunzwe kuva tariki 14 Gashyantare 2017 ubwo yari yaraje mu Rwanda gushyingura se.
Martin NIYONKURU
UMUSEKE.RW