Urukiko Rwategetse ko Rusesabagina Afungwa Iminsi 30. Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwatesheje agaciro ubusabe bwa Bwana Rusesabagina Paul, rutegeka ko umwanzuro wafashwe n’urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro udahindutse.
Umucamanza yavuze ko Rusesabagina aramutse arekuwe by’agateganyo yatoroka. Yavuze kandi ko kumurekura bishobobora gutera intugunda muri rubanda kandi na we ubuzima bwe bwaba buri mu kaga
Ni umwanzuro umucamanza yasomye ababuranyi bose bahari, bwana Rusesabagina ari kumwe n’abunganizi be babiri, ubushinjacyaha na bwo buhagarariwe.
Ku burwayi bwa Rusesabagoina, urukiko rwavuze ko we ubwe yiyemerera ko afashwe neza, abonana n’abaganga bityo ko iyi mpamvu nayo idafite ishingiro. Umucamanza yavuze ko yajyaga gusaba gufungurwa by’agateganyo ku mpamvu z’uburwayi iyo yerekana ko atitabwaho n’abaganga.
Rusesabagina n’abunganizi be bari bavuze ko urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro rudafite ububasha bwo kumuburanisha. Ariko urukiko rwavuze ko nta kosa na rimwe ryakozwe aburanishirizwa mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro. Rwavuze ko aho yafatiwe ari mu ifasi yarwo bityo rwari rubifitiye ububasha.
Ku ngingo y’uko Rusesabagina atari umunyarwanda, ko bityo adakwiye kuburanishwa n’inkiko z’u Rwanda, Urukiko rwavuze ko kuba yarahunze agafata ubwenegihugu bw’u Bubiligi bidakuraho ubwo yari afite bw’u Rwanda, kuko nta hantu na hamwe hagaragaza ko yaretse ubwenegihugu nyarwanda. Ikindi ni uko amategeko ateganya ko nta muntu n’umwe ushobora kwamburwa ubwenegihugu bw’ubunyarwanda nk’inkomoko ndetse ko ushatse kubutakaza abisaba mu buryo bwemewe n’amategeko binyuze no mu nyandiko.
Kuba Rusesabagina yemera ko hari amafaranga yatanze ku mitwe y’iterabwoba, kuba hari amajwi yumvikanamo avuga ko atangije intambara ku Rwanda, urukiko rwavuze ko ari impamvu zikomeye zigaragaza ko yateraga inkunga imitwe y’iterabwoba. Rwavuze ko kuba yemera ko yagize uruhare mu ishingwa rya FLN, ari indi mpamvu igaragaza ko yari ashyigikiye ibikorwa by’iterabwoba.
Izi mpamvu zose ni zo umucamanza yahereyeho afata umwanzuro ko Bwana Rusesabagina yakomeza gufungwa by’agateganyo iminsi 30 muri gereza ya Mageragere iri mu mugi wa Kigali.
Nyuma y’umwanzuro w’umucamanaza, Me Nyembo Emeline, umwe mu bunganira Rusesabagina, yabwiye abanyamakuru ko batishimiye umwanzuro w’urukiko ariko ko nta kindi bakora usibye gutegereza kuburana mu mizi.
Rusesabagina yeretswe itangazamakuru ku wa 31 z’ukwezi kwa 8/2020, Urwego rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda – RIB ruvuga ko yatawe muri yombi afatiwe ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali ndetse ko yageze i Kigali ku bushake bwe bitandukanye n’amakuru yavugaga ko yashimutiwe i Dubai akazanwa mu Rwanda.
Rusesabagina we yatangaje mu rukiko ko yageze mu Rwanda ku wa 28/8//2020. Ubushinjacyaha bumukurikiranyeho ibyaha 13, birimo iterabwoba.