Site icon Rugali – Amakuru

Urujijo K’urupfu Rwa Ganza Watunganyaga Muzika, Wari Utuye Chicago

Ndayishimiye Innocent uzwi nka “Ganza” amenyerewe mu kazi ko gutunganya amashusho y’ indirimbo z’ abahanzi, yakoze izizwi nka Habibi’, ya The Ben ndetse na ‘Merci’ ya Alpha Rwirangira. Muri week end basanze yapfuye aho yari atuye. Police iracyakora iperereza ku rupfu rwe mu gihe hakekwa cyane ko yiyahuye.

Ganza wari ufite imyaka 25, yagiye muri Amerika mu mwaka wa 2015 avuye mu Rwanda,  yari atuye mu mujyi wa Chicago muri Leta ya Illinois. Azwi mu gutunganya amashusho y’indirimbo ndetse yakoranaga bya hafi na Cedru undi mu nyarwanda uba USA.

Kuwa gatandatu nijoro ngo nibwo bamusanze mu nzu yabagamo yapfuye.

Mbere y’urupfu rwe yari yanditse kuri Instagram ye avuga ko abantu bavuga neza uwaofuye aho kumushima akiriho.

Yaranditse ati “Kuki abantu bishimira gu Posting umuntu yapfuye yaba akiri muzima hakabura unashima ibikorwa bye.”

Aha yavugaga ku muhanzi Radio uheruka gupfa abaza abantu bose bagiye bamu ‘Posting’ ngo niba hari indirimbo ye bigeze basangiza inshuti zabo mu buryo bwo kumushyigikira.

Ganza yakomeje avuga ko muri iyi minsi abantu bishimira kumva inkuru mbi kuruta kumva ibyiza umuntu aba yagezeho.

Nyuma y’urupfu rwa Ganza  bamwe mu nshuti ze bakorana kenshi,  bavuga ko bakeka ko  yaba yiyahuye nubwo bwose iperereza rikiri gukorwa.

Adrien Misigaro umwe mu bakoranaga avuga ko icyo bazi ubu ari uko Ganza yiyahuye gusa bataramenya icyabiteye.

Misigaro ati “Ubu ntabwo turamenya icyabiteye ariko Police iri gukora iperereza ngo bamenye icyaba cyarabimuteye”.

Ganza yari afite umugore wo muri Korea babyaranye umwana umwe ariko ubu bari baratandukanye. Ganza yibana, gusa inshuti ze zemeza ko nta kibazo cyangwa umuntu bazi bari bagifitanye byamugeza ku kwiyahura.

Yavuye mu Rwanda 2015, yakoze indirimbo nziza twamenye nka “Habibi” ya The Ben na “Merci” ya Rwirangira

Exit mobile version