Ku mugoroba wa niposho ku minsi 04/01/2020 nibwo inkuru yasakaye ko Moise Bigabo yarasiwe muri Kenya. Inkuru ikimenyekanya abantu bibwiye ko ari ubwicanyi bushingiye ku bwibyi nkuko bisanzwe biba muri Kenya. Nyuma nibwo amakuru yaje kugenda amenyekana uburyo ki yarashwemo. Nubwo bimeze bityo abantu benshi bakomeje kwibaza ibibazo byinshi ku rupfu rwa Moise. Ni muri urwo rwego nanje nibajije ibibazo bikurikira ndetse ngerageze gusubiza nshingiye ku bivugwa.
Nyakwigenda Big Moise Bigabo yari muntu ki?
Ababanye nawe, abaziranye nawe nanje ubwanje ndimo bahamya ko yari umuntu uzi kubana neza n’abandi bitari ibyo gushakisha cg uburyarya. Usibye kuba yari umugabo w’inpfura yari n’umukirisitu ndetse yari afite n’imirimo akora mw’ikanisa. Nkuko abavandimwe babitangaje Moise yari umugabo w’umugwaneza. Ibi kandi nanje nabihamya igihe cose twabanye namubonyeho ubunyangamugago utapfa kubona ku bantu benshi muri kino gihe cane cane abari mu kigero kimwe nawe. Ubu buhamya bwose bushimangira ko ntakibazo yaba yarafite n’umuntu uwariwe wese catuma yicwa.
Nyakwigendera yishwe ate?
Nubwo hakiri urujijo kubicanyi bamwishe ariko ikidashidikanwaho n’uburyo yishwemo buteguwe mu buryo bwa kinyamwuga nkuko abanyarwanda babivuga. Ubwo yaranyuze muri atelier arikumwe n’umugore we. Haje abantu batatu bari kuri moto. Bivugwa ko umwe cg babiri aribo babinjiranye bababwira amagambo make cane batashoboye kuyumva neza yose usibye iryo babwiye ko niba babazi. Ako kanya Moise yahise araswa mu mutima noneho abicanyi barongera burira moto yari ibategereje hanze. Abibonye bavuga ko iyo moto itigeze izimya moteri murico gihe yaritegereje abicanyi ko barangiza akazi kabo.
Usesenguye ubu buryo Moise yishwemo ntawabura kuvuga ko bwari bwateguwe bidashidikanwaho ndetse na Moise akaba yarakurikiranwaga haba kuri telephone cg muburyo physique mbere yuko yicwa. Biragoye kwemera ko yishwe n’abibyi basanzwe bitewe nuko ikigikorwa cakinyamanswa cagenze. Ubusanzwe abibyi bitwazaga ibyuma kandi bakaza ku maguru kuburyo rimwe narimwe basaga nabarwana ariko kuri Moise siko byagenze. Byagaragaye ko abicanyi bari bamuzi neza kandi ko ariwe wari wapangiwe kwicwa wenyine cane ko abandi bose baraho ntanubwo wagize ikibazo yewe n’umugorewe.
Nyakwigendera yabaye mu Rwanda igihe kinini
Abantu benshi bashobora kwibaza impamvu mpaye agaciro kuba yarabaye mu Rwanda igihe kinini ariko ndaje mbisobanure. Ubundi kuba yarabaye mu Rwanda ntabwo byari kuba ikibazo kuko hari benshi barubayemo igihe kirekire kuruta wenda ico Moise yahabaye. Ariko impamvu bikwiye kwibazwaho n’uburyo ki yishwe. Nkuko nabivuze haruguru nyakwigendera ntakibazo yari afitanye haba mu muryango, abanyamulenge muri rusange n’abanyakenya by’umwihariko. Wakwibaza uti hari ikibazo yari afitanye n’u Rwanda?. Igisubizo ni ntawamenya. Amakuru adashidikinwaho nuko ntakibazo yari afite muri Kenya. Aho yavukiye muri Congo naho ntakibazo yarahafitanye n’umuntu cane ko atahaherukaga. Birashoboka ko ntakibazo yarafitanye n’u Rwanda ariko hari inshuti cg undi muntu, abanyamulenge muri rusange yazira. Kuba yarabaye mu Rwanda kandi rufite uruhari mu bibera iwacu uretse na Moise n’undi wese wakwicwa muri buriya buryo hagomba kwibazwa byinshi. U Rwanda rufite impamvu nyinshi rwakwiruka inyuma ya Moise cg undi wese bitewe n’ibyo rugamije kuruta Kenya na Congo?.
Ninde ufite inyungu mu rupfu rwa nyakwigendera Moise?
Hashize igihe kitari gito ibibazo bibera muri Congo muri rusange no mu Minembwe by’umwihariko bitangiye kugira ingaruka ku banyamulenge aho bari hose kw’isi. Ingaruka ya mbere ni kugerageza kubacamwo ibice kugirango badashobora kuba umwe mu bibazo bityo uteza ibibazo iwacu abonereho umwanya wo kubasenya bitamugore akoresheje bamwe muri bo. Gahunda yo kubiba urwikekwe mu Banyamulenge nayo ishobora gutuma Moise yicwa noneho bikaba byateranya abagize abanyamulenge muri Kenya n’ahandi uhereye ku buyobozi. Hari kandi ibibazo bitaja ahagaragara bamwe mu banyamulenge bahura nabyo kubera akenshi kwivovotera ibikorerwa ababyeyi babo cg guterwa ubwoba mugihe udakora uko babishaka (wategetswe). Muri iyo gahunda igamije gutera ubwoba no gucamo abanyamulenge hari uburyo burimo gukoreshwa aribwo bwo gutera abantu ubwoba bakoresheje amagambo n’ibindi bikorwa bibi ndetse byaganisha kwicwa nkuko byagendekeye bamwe mu Banyamulenge bari batuye mu bihugu byo mu karere ntavuze izina mu myaka yashize.
Uko ikibazo kirushaho kumenyekana ku rwego mpuzamahanga ninako gutera ubwoba kurushaho gukaza umurego. Ariko nanone uburyo bwo gushira urwikekwe mu Banyamulenge nabwo bufite imbaraga nyinshi. Uwakwicwa wese suko yaba afitanye ibibazo n’igihugu runaka ahubwo birashoboka ko yazira abandi hagamijwe kubatera ubwoba no gukomeza kubiba amacakubiri. Ariko kandi ntawakwirengagiza ko ibibera mu Minembwe byaba byatangiye kugira ingaruka ku banyamulenge batuye muri Kenya hagamijwe n’ubundi kubaha gasopo no kwicwa bitavuyemo. Wakwibaza uti ninde waba atanga iyo gasopo. Nkuko nabikomojeho ufite uruhari mu bibazo bibera iwacu ninawe waba afite inyungu muyicwa rya bamwe mu Bamulenge batuye mu karere. Ikindi kibazo wakwiza ni ukubera iki Moise?
Birashobora cane ko nyakwigendera yazira ikibazo rusange hagamijwe gutera ubwoba no gucamo ibice abatuye Kenya kugirango imbaragara bashira mu gutabariza iwacu zitatane. Hakaba hakwicwa we usanzwe ari inyangamugayo kuburyo bikura abantu umutima kandi binatanga ubutumwa bushimangira ko atishwe n’abagizi banabi bisanzwe ahubwo hari ubutumwa bashaka gutanga. Bwo guca intege ibikorwa by’ubutwari abanyamulenge batuye Kenya bakora muri bino bihe hari gahunda yo kurimbura ubwoko.
Ikibazo gikomeye kurushaho nkuko nabivuze ingenzi nyinshi ni urwikwekwe bishobora gutera mu banyamulenge bityo noneho bikabya byabarangaza. Cane ko abicanyi bashobora gukoresha abandi banyamulenge mu bikorwa bibi haba mu kubatungira urutoki cg kubiba urwikekwe. Aha ndashaka gushimangira ko ubu buryo ari bubi cane abanyamulenge bakwiye kwirinda batazagwa mu mutego w’urwikekwe. Bagomba kwirinda urwikekwe nyuma y’ibi bihe turimo cane ko iyicwa rya Moise ryaba rigamije gutanga message ibateranya bityo noneho bikagorana kwizerana mubyo bakora batabariza ababyeyi n’igihugu cabo.
Ese ibi bikorwa by’ubwicanyi bica intenge abanyamulenge?
Birashoboka ko hamaze gukoreshwa/hazakoreshwa imbaraga nyinshi hagamijwe gutera ubwoba no kwica abanyamulenge bashobora kuba bavugira ubwoba by’umwihariko n’abandi muri rusange. Ariko uko iminsi ihita niko abanyamulenge barushaho gusobanukirwa ubatera ibibazo. Abatera ibibazo iwacu bakwiye kumenya ko ibihe byahindutse kuburyo aho guceceka ahubwo batombotse. Nkuko nsanzwe mbivuga uko dukorerwa amabi ninako abanyamulenge barushaho kuba umwe no kwamagana ikibi kabone niyo hagira abicwa. Inyungu mbona u Rwanda rukuramo n’imwe, kwigwizaho abanzi benshi. Ndarugira inama yo kwitonda kuko bavuga ngo ‘’ntagahora gahanze’’. Nibyiza kubana n’abandi amahoro mu rwego rwo kwiteganyiriza ejo hazaza. Abanyamulenge bashobora kugira utuntu duto batumvikanaho kimwe n’izindi communautés ariko iyo habaye ikibazo kibafataho bose baba umwe. Nubwo habaho abakoreshwa mu Rwanda ariko mu Congo ntakizere bafite co kuhakorera igihe gito cg kinini. Birashobora hakiri igeregezwa ariko ntibizakunda nkuko byabahireye muri 1998, 2000, 2004. Ibihe biha ibindi
Hakenewe iperereza rihuriweho leta ya Kenya na HCR
Kubera uburyo Moise yishwemo abanyamulenge batuye Kenya bakwiye gusaba iperereza kugira ngo bari bicanyi bamenyekane. Imiryango mpuzamahanga ikorera muri Kenya ikwiye kwita ku mutekano w’impunzi. Usibye iri perereza Abanyamulenge ubwabo bakwiye gushiraho gahunda zikomeye zibafasha kumenyekanisha ibibazo byabo. Byaba ngombwa hagakorwa ikiganiro n’abanyamakuru bakavuga mo ibibazo bari basanzwe bafite hiyongereyemwo ingaruka z’ibibera iwacu. Bitabaye ibyo ubwicanyi bushobora kuba butangiye nkuko nabivuze hagamijwe guca intege abantu bose bashakira amahoro iwacu. Hakwiye kandi manifestation pacifique imbere y’ibiro bya HCR hagategurwa n’inyandiko zisaba gucungirwa umutekano.
Prosper Baseka Bideri