Site icon Rugali – Amakuru

Uruhuri rw’ibibazo by’ingutu mu bitaro bya Kiziguro

Uburwayi ni ibyago ariko kuvurwa neza ni imwe mu ntwaro ikomeye yo kubukira. Iki cyifuzo cya buri wese ukunda ubuzima, gikomeje kuba inzozi ku baturage bivuriza mu bitaro bya Kiziguro, batewe impungenge n’uko ubucucike bukabije bubirangwamo bushobora gusonga uwabigannye ngo atore agatege.
Ibitaro bya Kiziguro byubatse mu Karere ka Gatsibo, intara y’Iburasirazuba, byatangiye gukora mu mwaka wa 1985, bigenewe kuvura abaturage ibihumbi 40 gusa.
Uko iminsi yagiye ishira, aka gace kegereye Pariki y’Akagera kagiye gaturwa cyane n’abimukira benshi, bituma kugeza ubu abaturage barenga ibihumbi 400 aribo bakenera serivisi kuri ibyo bitaro, bitigeze byiyongera mu nyubako uretse muri serivisi zihatangirwa gusa.
Ubuyobozi bw’ibitaro, abakozi n’abarwayi ndetse n’ijisho rya mukuru, bihamya ubucucike bw’abarwayi buri muri ibi bitaro, utatinya kwemeza ko buteye impungenge cyane cyane ku ngingo irebana no kwanduzanya zimwe mu ndwara zandura nka Hepatite B, igituntu n’izindi.
Akumiro mu bitaro by’abana n’iby’ababyeyi
Kuba abarwayi babiri cyangwa batatu baryama ku gitanda kimwe akenshi batarwaye indwara zimwe, bishobora kugira ingaruka nyinshi zishingiye kuri uku kubangamira uburenganzira bw’umurwayi mu bitaro.
Iyo ugeze mu bitaro by’abana utungurwa no gusanga abana babiri, batatu kuzamura baryamye kuri matela imwe, akenshi zishashe hasi kuri sima, ukomeje gato mu nzu y’ababyeyi (Maternity), usanga ababyeyi babiri bateranye umugongo ku gitanda kimwe cyangwa matera ishashe hasi buri wese yerekeye uruhinja rwe.
Ku munsi nibura ibitaro bya Kiziguro byakira ababyeyi bari hagati ya 25-40 baje kuhabyarira, mu gihe inzu y’ababyeyi ifite ibitanda 30.
Umwe mu babyeyi baganiriye na IGIHE, Venantie Nyirahabimana, yagaragaje ko ibi bifite ingaruka cyane nko ku babyeyi baba babazwe kuko basezererwa badakize neza.
Yagize ati“Umubyeyi wabazwe aba akeneye ahantu yisanzura agakira neza, kubera ubwinshi bw’abaza kubyarira hano, bituma babasezerera badakize ngo batange umwanya, njye byambayeho bingiraho ingaruka ndongera nza hano kwivuza.”
Umuyobozi w’ibitaro bya Kiziguro, Dr.Diocles Mukama, yemera ko iki kibazo giteye inkeke ariko icyo bareba ari ugutanga serivisi ku bayikeneye mu buryo bwose bushoboka.
Yagize ati “Twe icya ngombwa ni ugutanga serivisi za ngombwa. Mu gutanga serivisi turi hejuru ya 85% ariko mu bikorwa remezo turacyari inyuma cyane. Ikibazo cya mbere dufite ni inzu y’ababyeyi kuko twandikiye n’inzego zo hejuru zirakizi, turagerageza ariko ni ibintu bigoye cyane.”
Uretse indwara, ubucucike mu bitaro bya Kiziguro butuma abarwayi batabona amashuka yo kwiyoronsa, bakabura aho babika ibikoresho byabo kuko haryamishwa abandi barwayi, bakabishyira hanze bikibwa.
Ibitaro bifite ibitanda 87 biraraho abarwayi ku kigero cya 160%. Ubuyobozi buhakana ko nta ngaruka zirimo n’urupfu ruturutse kuri iki kibazo barahura na zo.
Umwenda wa Mituweli mu bishegesha ibitaro
Mu mwaka wa 2013 ibitaro bifatanyije na Diyosezi ya Byumba, byakoze umushinga wo kubaka ibitaro bishya byo ku rwego rushimishije ndetse ushyirwa no mu bikorwa ariko uza gukomwa mu nkokora n’ibirarane bya Mituweli leta ibereyemo ibi bitaro.
Ibi bitaro bishya byitezweho gukemura ibibazo by’ingutu bigaragara mu bitaro bya Kiziguro, nubwo iyo witegereje umuvuduko byubakwaho utabura kuvuga ko byadindiye.
Icyiciro cya mbere cyagombaga kubakwa mu myaka ibiri n’igice kandi yarangiye ibitaro bitaruzura.
 

Umuyobozi w’ibitaro bya Kiziguro, Dr.Diocles Mukama

Umuyobozi w’ibitaro Dr. Mukama yemeza ko iyo sura yo kudindira ahanini yatewe n’uko babaga bakifasha mu bijyanye no kubaka, ndetse bagashegeshwa cyane n’umwenda wa Mituweli ugera muri miliyoni 60 leta ikibarimo.
Yagize ati “Tumaze hafi umwaka dufite ibirarane bya Mituweli bitishyuwe, twari dufite miliyoni hafi 400 z’ibirarane, twafashe umwaka n’igice twarahagaze kubaka dufite ibibazo byo kugura ibikoresho byo kubaka no guhemba abakozi.”
Akomeza avuga ko ikindi gikurura ikibazo ari imyumvire y’abaturage bumva ko kuba ari ibitaro by’abihayimana, bagomba kubizamo bakavurwa ku buntu, ibi byatumye mu myaka ibiri n’igice miliyoni hafi 35 zimaze kuburira muri ubu buryo.
 

Abarwayi biyoronsa ibitenge cyangwa amashuka bakuye iwabo

 

Kamwe mu tugare twifashishwa mu gufasha abafite intege nke

 

Abarwayi basasa matela hasi

 

Abarwayi babiri ku gitanda si inkuru i Kiziguro

 

Abarwayi babiri baryamye hasi umwe hepfo y’undi

 

Exit mobile version