Site icon Rugali – Amakuru

Urugomo muli politike rwahawe intebe mu Rwanda kuva aho Pahulo Kagame na FPR ye bafatiye u Rwanda muli 1994

Nimuhorane Imana !

Urugomo muli politike rwahawe intebe mu Rwanda kuva aho Pahulo Kagame na FPR ye bafatiye u Rwanda muli 1994. Amagambo “kwica”, “gukomeretsa”, “gukubita”, “kuvusha”, “kugirira nabi” amaze kumenyerwa muli disikuru z’umukuru w’igihugu n’abamwungirije.

Pahulo Kagame yicara avuga ko yifuza ko ngo abanzi be bamutera ngo abamarire ku icumu, ibyo akanabivuga abibwira urubyiruko ruteraniye imbere ye.

Koko rero, n’ubwo inzara ivuza ubuhuha mu gihugu hose, u Rwanda ntirwahwemye kurundanya intwaro ari nacyo gituma Pahulo Kagame yicara yigamba ko afite “umuliro uhagije” ko abamwigimba bashatse bacisha make, ngo “u Rwanda ruratera ntiruterwa” nka ya ntego y’umwami Cyilima Rujugira.

Bakundarwanda, bavandimwe, ubwenge bw’abanyarwanda nibwo buzacubya umuliro Pahulo Kagame ahora akangisha kugirango aherane abanyarwanda : ubwenge bwo kwirinda inyangane za cyera, kuko kuli ubu nta kibazo umututsi afitanye n’umuhutu, ikibazo ni ubutegetsi busumbanisha kandi bugateranya abanyarwanda.

Ubwenge bwo guhuza ingufu tugahangana n’ikibi kitwugarije twese, iminyururu ya FPR-Inkotanyi ; ubwenge bwo gusobanurira amahanga ikibazo cyacu ku buryo umunsi twahagurukanye umubisha tuzabona amajwi adushyigikira ku isi yose ; ubwenge bwa strategy kuko niba uwo duhanganye yiyita umuliro, twebwe tuzaba amazi, iyo umuliro uhuye n’amazi akawo kaba gashobotse.

Dr Biruka, 12/09/2019

Exit mobile version