Zabyaye amahari mu ruganda rwa mbere rwatunganyaga zahabu mu Rwanda. Umwuka si mwiza hagati ya bamwe mu bahoze ari abashoramari mu ruganda rwa mbere rwatunganyaga zahabu mu Rwanda, Aldango n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imisoro n’Amahoro (RRA), nyuma y’uko runaniwe kwishyura imisoro.
Amakuru yizewe IGIHE ifite ni uko urwo ruganda rutagikora kuko umushoramari Alain Goetz ufite izindi nganda nk’izo zirimo Aldabra, yakuyemo ake karenge mu gihe yari afitemo imigabane ingana na 50 %.
Aldango Ltd yatangiye gukora mu 2017 nyuma y’amasezerano yasinywe tariki 23 Gashyantare 2017. Alain Goetz na Sosiyete Ngali Holdings buri umwe yari ifitemo imigabane ya 50 %.
Yatangiye ari sosiyete icuruza zahabu bisanzwe ariko ku busabe bwa Guverinoma y’u Rwanda iyo sosiyete yaje kubaka uruganda, kugira ngo aho kujyana zahabu ku masoko yo mu mahanga idatunganyije rubanze ruyitunganyirize.
Uruganda rwafunguye imiryango muri Kamena 2019, rutangira rutunganya zahabu, ruyipima, rukayishongesha, ikayungururwa rukayikorera ibyangombwa byose ku buryo ijya ku isoko mpuzamahanga ikaba yakoreshwa mu nganda zikora imikufi, imidali, igashyirwa mu bubiko bw’amabanki n’ibindi.
Nubwo rwari rwitezweho ibitangaza, si ko byaje kugenda kuko hashize amezi make, rwatangiye kutumvikana n’inzego zishinzwe imisoro mu gihugu, kubera kutishyurira ku gihe.
Bivugwa ko uru ruganda rwari rufite ubushobozi bwo gutunganya nibura ibilo 480 bya zahabu mu masaha 30.
Mu mpera za 2019, IGIHE ifite amakuru ko urwo ruganda rwari rugezemo imisoro n’ibirarane bya miliyari 113 Frw yo guhera mu 2017.
Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro cyagerageje kwegera ubuyobozi bw’uruganda ngo bwishyure, ariko umushoramari Goetz akavuga ko adashobora kwishyura imisoro, ngo kuko ubwo yemererwaga gukorera mu Rwanda yasonewe.
Uwo mushoramari yasabwe kwerekana inyandiko n’ibyangombwa ashingiraho avuga ko yasonewe imisoro arabibura, biba ngombwa ko ikibazo kizamurwa kigezwa mu nkiko.
Hari andi makuru avuga ko uwo mushoramari ashobora kuba yarivangaga mu bucuruzi bw’amabuye y’agaciro bwa magendu, bikaza kumenyekana kandi bigashyira icyasha ku Rwanda.
Tariki 27 Mutarama 2021, Guverinoma y’u Rwanda yahagaritse burundu icyangombwa cya Aldango kiyemerera kohereza hanze zahabu yatunganyirijwe mu Rwanda.
Mu nkiko naho, hemejewe ko imitungo y’iyo sosiyete igurishwa hakishyurwa imisoro uruganda rutishyuye, nubwo IGIHE itabashije kubona inyandiko z’urukiko zigaragaza uko urubanza rwose rwagenze.
Ku rubuga rwa Aldango, hariho itangazo uhingukiraho aho umushoramari agaragaza ko atishimiye ibyemezo byafatiwe uruganda rwe.
Agaragaza ko bimwe mu byo yijejwe mbere yo gufata icyemezo cyo gushinga uruganda mu Rwanda bitubahirijwe. Yavuze ko hari nk’aho yari yemerewe “gusonerwa imisoro kuko intego nyamukuru ya Aldango ari ukongerera agaciro ibikorerwa mu Rwanda.”
Umushoramari Goetz avuga ko yarenganyijwe na Guverinoma y’u Rwanda kandi ko azakomeza kujuririra icyo cyemezo kuko ifite ibimenyetso simusiga.
Umwe mu bazi neza iby’iki kibazo utifuje ko izina rye ritangazwa, yabwiye IGIHE ko Goetz yari yarinangiye cyane.
Ati “Imisoro yari imaze kuba myinshi cyane, kugeza ubwo RRA imukuriraho amande ariko nabwo biranga. Byageze aho bamanutse bajya no kureba umutungo wa Aldango, barabarura.”
Amakuru ahari ni uko umushoramari Goetz ashobora kuba yaragannye inkiko mpuzamahanga zo mu Bufaransa kugira ngo zimurenganure.
Twagerageje kuvugana na RRA kuri iki kibazo ariko ntibyadukundira kugeza ubwo twasohoraga iyi nkuru.
Source: Igihe.com