Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda, rwahagurukiye ikibazo cya mugenzi wabo wakoraga akazi ko kunganira abantu mu nkiko wishwe na Polisi arashwe mu rukerera rwo kuwa Gatanu hafi ya Kigali Convention Center, uru rugaga rukaba rusaba Polisi ibisobanuro ku by’uru rupfu ndetse rwiyemeje gukora uko rushoboye ngo uwagize uruhare muri urwo rupfu ashyikirizwe ubutabera.
Itangazo ikinyamakuru Ukwezi.com twabashije kubonera kopi ryashyizweho umukono na Me Amida FURAHA ukuriye abandi mu nama y’urugaga rw’Abavoka mu Rwanda, rivuga ko Urugaga rw’abavoka mu Rwanda rwababajwe n’urupfu rwa mugenzi wabo Me NZAMWITA Toy, gusa bakagaragaza ko hari ibyo batumva mu itangazo rya Polisi y’igihugu rivuga kuri uru rupfu ari nayo mpamvu hari icyo bahise basaba ubuyobozi bukuru bwa Polisi.
Aha bagira bati: “Itangazo rya polisi y’igihugu rivuga ko yagonze bariyeri (roadblock)agenda ku muvuguko ukabije ndetse ashaka kugonga umupolisi wamuhagarikaga, aho guhagarara arakomeza umupolisi nawe akarasa imodoka ashaka kuyihagarika ariko aranga akomeza kugenda abamuhagarikaga nabo bakomeza kurasa imodoka ari byo byavuyemo kumurasa akitaba Imana. Inama y’Urugaga yihutirwa yateranye uyu wa Gatandatu tariki ya 31/12/2016, imaze kubona iri tangazo tumaze kuvuga haruguru yasanze hari amakuru menshi akenewe iri tangazo ritagaragaza, akaba ari nayo mpamvu yasabye ubuyobozi bukuru bwa polisi gukora iperereza ryimbitse ku rupfu rwa mugenzi wacu, no gusaba ko iperereza ryakwihitishwa kugirango uwabigizemo uruhare ashyikirizwe ubutabera.”
Iri tangazo rikomeza rivuga ko Inama y’Urugaga ibabajwe n’uburyo mugenzi wabo yavukijwe ubuzima, bagasanga atari bwo buryo bwagombaga gukoreshwa kabone n’iyo haba hari amategeko y’umuhanda atarubahirijwe nk’uko bivugwa mu itangazo rya Polisi.
Aya ni amwe mu mafoto ya nyuma ya Me Nzamwita Toy, yifotozanyije n’icyamamare Koffi Olomide
Inama y’Urugaga irizeza abavoka bose ko itazahwema guharanira ko ukuri n’ubutabera kw’iyicwa rya mugenzi wabo bigerwaho, kandi barihanganisha umuryango w’abavoka bose muri rusange n’umuryango wa Nyakwigendera Me Nzamwita Toy by’umwihariko.
Ukwezi.com