Site icon Rugali – Amakuru

Urubanza rwabishe Col Karegeya rugiye gutangira i Randburg muri Afurika y’Epfo

Amakuru Rugali ikesha kimwe mu binyamakuru byo muri Afurika y’Epfo nuko urubanza rwabishe Colonel Patrick Karegeya bamwiciye muri hoteli yitwa Michalangelo Towers hagiye gushira imyaka 5 ruzatangira taliki 1 Ugushyingo 2018. Birazwi ko Col Patrick Karegeya yishwe n’abantu batumwe na Perezida Paul Kagame ubwo bamunigiraga muri iriya hoteli tumaze kubabwira haruguru kw’ italiki ya 31 Ukuboza 2013.

Uru rubanza ruzabera ahantu hitwa Rundburg mu majyaruguru ya Johannesburg aho abacamanza bazafata icyemezo kw’italiki n’ahantu urubanza nyarwo mu mizi rwabo Kagame yatumye kwica Col Patrick Karegeya ruzabera. Umuryango wa Col Patrick Karegeya ndetse n’ishyaka RNC yashinze bikaba byishimiye iki cyemezo uru rukiko rwafashe rwo gushakisha ubutabera ku rupfu rwa nyakwigendera Colonel Patrick Karegeya.

Niba mubyibuka igihe Col Karegeya yicwaga taliki ya 31 Ukoboza 2018 hari abadipolomate 3 ba ambasade y’u Rwanda muri Afurika y’Epfo bahise birukanwa n’u Rwanda narwo icyo gihe rwahise rwirukana abari bahagarariye Afurika y’Epfo mu Rwanda bagera kuri 6. Col Karegeya akaba yari yarageze muri Afurika y’Epfo muri 2007

Abari bubishobore rero muze gukurikira Radio Itahuka kuko yatangaje ko izagerageza gukurikirana no kutugezaho ibibera muri uru rubanza rwa Col Karegeya.

 

Exit mobile version