Site icon Rugali – Amakuru

Urubanza rw’abahishiliye Ntamuhanga, FPR, imbere gusekwa, inyuma gusekwa.

Iriboneye Jean Feliz yishwe azira kuba Mubyara wa Ntamuhanga Cassien

Ndabashuhuje basomyi. Kuri iyi taliki y’umuvumo, mbere yo guvungura insakazamashusho yanjye ngo nkurikirane imihango yo kwibuka nabanje gucisha amaso mu binyamakuru nk’uko nabigize akamenyero.

Natangajwe n’amakuru adasanzwe nabonye: urubanza rw’abahishiriye Kasiyano Ntamuhanga. Ngo bagizwe abere. Nibwo bwa mbere nari menye ko hari abantu bafungiwe ko babonye Mutagatifu Ntamuhanga yatorotse. Bati tubagize abere mu bujurire. Ni byiza. Ariko icyaha cya FPR gihoraho. Ni nayo mpamvu ngira nti, FPR yabakatira iriya myaka 5, yabagira abere, ndayigaye. Imbere gusekwa, inyuma gusekwa. Aka kantu maze umwaka kabwiwe n’umusaza, nawe wakabwiwe n’umukecuru we: imbere gusekwa inyuma gusekwa.

Aho bigereye FPR nta bwinyagamburiro isigaranye, haba inyuma cg imbere. Yagotewe hagati nk’ururimi kdi ihurizo irimo rirayigoye kuko nta muryango n’umwe wo gusohokeramo yisigarije. Imbere gusekwa inyuma gusekwa.

Kurekure ubutegetsi byo sinzi ko yabishobora, intambara y’amasasu nayo hari ibimenyetso by’uko yayitsinzwe itaratangira. Ubu ndabakeka ko mushobora kongera umurego mu bugizi bwa nabi. Nabyo ntibizabahira, duhereye ku rupfu rwa Rwigara, umuvumo wamaze gutangira akazi kawo kdi ibyaha byose mutahannye ngo muri muri politiki y’amayeri ubu bigiye kubaturaho ibihano kdi guhinda ku ibyo bihano ni ndakumirwa. Hari abo numva barota ngo mufite ingabo zo guhangana n’igihano n’umuvumo gahozi w’amaraso y’abacu. Ntawe uhangana n’umuvumo. Niba mugirango ndabeshya nimugerageze. Icyo nzi cyo ni uko igihe nabahaye cyarangiye bidasubirwaho kdi icyemezo ndakuko cyamaze gufatwa igisigaye ni ugushyira mu bikorwa. Kdi mwamaze gusogongera ku ntango nabateretse.

Natunguwe na ruriya rubanza
Natangajwe kdi nshimishwa n’ingingo y’ubujurire
Sinari niteze umwanzuro nkuriya.
Nabivuze kera ko izi nkotanyi ari inkozi z’ibibi, abagambanyi n’abagizi ba nabi bataye umuco.

Zagambiriye kuva kera kutugamburuza no kuduhemuza badutesha umuco wacu, wo shingiro ry’ubunyarwanda n’ubupfura.
Mumaze iminsi mwumva inyigisho ziri gutangwa, uhereye kuri Gahizi na Kabarebe mu majyaruguru y’uburengerazuba, Kagame mu majyepfo y’uburengerazuba, Bizimana muri Kigali n’uhagariye ingabo mu buvazuba na Kigali, intero ni imwe: mwitandukanye n’uwo wese utemera ubutegetsi bwa FPR. Yaba umuvandimwe, inshuti cg Uwarokotse jenosidi yakorewe abatutsi. Abantu bazi ko bari gukora politiki y’ubwenge ariko bari kwirengagiza ko ubwo twibuka abacu bishwe hari abantu bafungiye kuba baratereranye abantu cg baratunze agatoki. Hari n’abannyohagizwa kubera gukekwaho kurebera.

Hari imvugo ihoraho ikunda kuvugirwa ku Gisenyi, babatungira agatoki Congo, bati nimutitandukanya n’ibitekerezo bya benewanyu bari hakurya hariya….. Iki nakise icyaha cy’ivangura no gutoteza. Ese kuki bariya bayobozi batavuga ngo ntimutitandukanya na benewacu…., ntacyo bapfana n’abari hakurya.

Ubu abagezweho n’abo mu ntara y’amajyepfo. Barabatungira muri Nyungwe. Ko numvise se ngo bafite gahunda cg baranayitangiye, yo gukwira u Rwanda rwose muzatunga agatoki he? Ko numvise batagira ubwoko ntibagire akarere muzatunga nde agatoki? Aho bukera ko intoki zanyu ziribubatenguhe ntizirambuke cg zigahinamirana murabyifatamo mute?

Numvise mubuza n’abantu gusuhuzanya n’Abarundi. N’ab’i Mushiha na Ngagara na Buyenzi koko tuzabareke. Ko najyaga njyana na mu ka polisi Diyoniziyo agiye kureba imitungo ye , ubu ntakijyayo?

Ngo abantu ntibakijye i Bugande gusuhuza Papa no gusura aho bajishe ibisabo byabo. Mbese nk’ibyo bintu birasura iki? Niba atari ubukunguzi mwe mu byita iki? Ubwo turi kwibuka, twibuke n’urugwiro abarundi n’abagande batwakiranye bakadutuza bakadungisha kugeza badupfunyikiye impamba yo kuducyura iwacu.

Harya ngo byose biraterwa no kwikanga abanzi. Nababwiye kuva kera ko iryo hame ry’injiji ntaryemera.
Nta muturage wanga igihugu cye. Burya n’abagiteza ibyago babikora mu bujiji, ubutamenya n’izindi mvo ariko baba bazi ko bari kugikorera.
Mbabujije kungisha impaka kuko bitabaye ibyo mwaba mwemeje ko abarwanyije FPR n’abafana bayo bari bari mu kuri, ababishe, abanze kubahisha n’abatunze agatoki bari mu kuri, bityo badakwiye ibihano kdi byaba bishimangiye ko nta burenganzira , FPR mufite bwo kujya ku nzibutso.

Nabwiye abantu ko nakundaga FPR nk’uko nakundaga PL na PSD, ariko kuva yagera iwacu nabonye ko ngomba koga magazi ndetse ngatangira gusuzuma neza ibintu bimwe na bimwe byerekeye FPR.

Mu makuru nabwiwe n’ayo nahagazeho, mu turere twose tw’u Rwanda kuva mu 1959 kugeza mu 2019 hari abanyarwanda (abahutu n’abatutsi, aboroheje n’abakomeye, abato n’abakuru) banambye ku bavandimwe babo, inshuti n’abaturanyi, babatangaho igihe n’ubutunzi. Barabahisha, barabagaburira, barabaherekeza, babaha imyambaro, bababikira ibanga kugeza n’aho hari n’ ababamenera amaraso.
Uwo niwo muco twarazwe.

Nose ubu FPR ntizi inzoga y’umusangiro, ntizi umwenebikira Niyitegeka Felesita, ntizi se wa Mubyeyi Msgr. Mbonyintege yabibukije n’abandi bitangiye abari mu Kaga?

Muri mata 1994 nariho nzerera, mpura n’abahungaga Bugesera higanjemo abanya Gikongoro. Nahuye n’umusore twiganye, nawe yarimo asubira iwabo za gikongoro. Twaraganiriye tubazanya amakuru. Uwo musore yari umukizwa w’umu seventh. Yambwiye ko bahunze ariko hari abantu basenganaga basize bambukije i Burundi. Ngo bazanye imitumba bahambiraho ibikenyeri babicazaho barangije barasunika kdi bahava babonye ikimenyenyetso ko bagiye.

Nigeze kujya ku Ruhuha ahantu nugamye imvura nahasanze umusore turasabana cyane ambwira ko mu 1994 yari i Bugesera ariko ko iwabo ari i Kigoma yo muri Ruhango y’ubu. Ambwiye uburyo yarokotsemo nzanga neza buhuye na buriya navuze haruguru. Ntacyo nabimubwiyeho, gusa byemeje ibyo nari narabwiwe.

Mu ntara y’amajyepfo nashoboye kuganira n’umuntu wari waratanzwe ku rwego rwa Komini. Ubu ariho. Abantu bakomeje kumuhererekanya ndetse banamuha amakuru y’aho inkotanyi zigeze ngo arebe uko yazisanga.

Ubwo natemberaga mu mugi wa Butare nahumvise inkuru ngo y’umuhutu mwiza, bambwiye izina kdi ndamuzi neza, nakomeje no gukurikirana ibye(mugize ibanga), ariko inkuru mbabwira ni uy’umubyeyi witwa Hilida. Ngo yari azwi cyane mu mugi wa Butare. Abishi baramuhize ngo bamuvumbura kwa Depite nawe ngize ibanga. Bambwiye ko umugore we yakundaga inkotanyi cyane.

Abicanyi bafashe abana barambika hasi barakubita, abana nabo bati papa atarapfa yatubwiye ko urukwavu ruhungiye mu rugo ntawe uruha abahigi. Nguwo umuco wacu mwa bahigi mwe. Inkwavu nka Ntamuhanga zigiye kuba nyinshi, nabasabaga gusubiza amedwe mu isaho.
Uyu munsi ubwo twibuka abacu, tuzirikane ko hari abatutsi barokotse bafite ipfunwe ry’uko batashore kugira umumaro ababanambyeho cg imiryango yabo, cg ababahiwe. Mfite ubuhamya bw’umubyeyi umwe wanganyiye ubu yaripfiriye , kdi ndabizi yagiye ababaye, adashoboye no kugera mu rugo rw’uwamunambyeho. Byose kubera FPR yababujije kudilinga n’interahamwe (….).
Abarokotse barenze kuri ayo mabwiriza matindi abatishwe barafunzwe cg barajuragizwa, hari ibimutse aho bari batuye hari n’abambuwe uburenganzira ku bufasha bubagenerwa.

Ubu uyu munsi H.E Kagame n’abantu bari ku nzibutso z’abishwe bavuga ko n’abarokotse, barakowe na FPR inkotanyi ariko nta na rimwe bari buhingutse ko bahishiriwe n’abaturanyi babo, inshuti n’abavandimwe.
Numvise ko Kagame akomoka mu Ruhango mu Ntara y’amajyepfo. Bariya baregwa n’ushakishwa nabo bakomoka muri iriya ntara, niba ntibeshye kuri Ntamuhanga.

Uko nabyumvise, umubare munini wa bariya bari mu irimbi ry’intwari bakomoka muri iriya ntara.
Amakuru nahawe kdi yizewe ni uko n’igihe umwami Ndahindurwa yinjiraga mu gihugu mu ibanga, aho amanyeye ko abantu bamuhiga abo mu ntara y’amajyepfo nibo bamutorokesheje. Bivugwa kdi ko Kagame ubwe na Nyina umubyara hari ababafashije. Hari amakuru menshi azwi ariko FPR idashaka ko amanyekana. Nko muri turi duce twa Gisenyi na Ruhengeli hari abanambye ku bantu, batanga n’imitungo yabo ngo babageze Congo.

Ni ubwo FPR itabyera, ariko iriya ntara y’amajepfo yayibikiye ibanga, yo ubwayo, ibyitso byayo n’abacengezamatwara bayo. None mu 2019 ngo nibatange umwana wabo,umutagatifu Ntamuhanga! Biragatsindwa .Murakabura inka zikamwa. Muragakama ibimasa. Uwabaroze ntiyakarabye. Muzaba ibivume by’inzererezi, abazababona bose bazabaryanire inzara bumirwe.

Dore murakangurira abantu gutanga abana babo, inshuti n’abavandjmwe ngo bicwe none mwazindukiye kwibuka. Ubwo se ibyo mukora ubu sibyo mwari gukora iyo muba mu mwanya w’abakera. Ko mwanze mukaba babi kurusha abo mwasimbuye.
Ububisha bwanyu no kwica umuco wa kimuntu nibyo bituma narabasabiye gucibwa ku nzibutso.

Kagame nk’umuntu ukomoka muri iriya ntara, naduhe amahoro atureke dukore igikwiye cya Kimuntu kdi kijyanye n’umuco twatojwe. Yitugora adusaba ibidashoboka binyuranye n’indagaciro zacu. Ibyo kandi kdi bigomba kuranga abanyarwanda bose.
FPR yidadaza yiteza ibibazo byo guhangana n’abaturage bayo.

Uko u Rwanda nduzi ubu, ni uko nzi FPR, abanyarwanda twiteguye guhishira ba Ntamuhanga bose, n’abatabitekerezaga ndabakangurira kubishyira muri gahunda zanyu kuko baza kuba benshi.
Nimugandire amabwiriza matindi.

Nyuma y’urubanza rw’abo kwa Rwigara. Uru ni urundi rubanza rugaragaje ko inzego ziyoboye kiriya gihugu zinaniwe, abakaraza n’ababyinnyi barasusutsa umwami watanze.
Kudatungira Leta agatoki Ntamuhanga ni inshingano za muntu bashohoje.
Kuba byonyine aba FPR baratinyutse kwita kiriya gikorwa cy’ indashyikirwa icyaha gikomeye kuri jye, ngereranya no gupfobya no guhakana jenosidi, ni ukwitesha agaciro. Ni ugusekwa imbere n’imyuma.

Kuba mu rukiko batarahise bafata ziriya ndyarya z’abafalisayi nacyo ni ikosa , ni umuco wo kudahana.
Kuba inteko y’umuco n’ururimi itaramaganye ruriya rubanza nabyo ni ikibazo
Niba idini ry’aba seventh ritaraha ibihano bariya bafarisayi nabyo bidutere kwibaza.
Kuri uyu munsi wahariwe gutangiza icyunamo cyo kunamira abacu nabasabaga ko twakwibuka twiyubakamo ubushobozi n’ubutwari bwo gukomera ku ndangagaciro zacu nk’abanyarwanda.

Turibuka mu gihe kibi, igihe Leta yiyemeje guhangana n”abaturage bayo ngo ibahemuze, ibakoreshe ibidakorwa, ibarishe akataribwa.
Ariko uko isi iteye nta Leta n’imwe ishobora gutsinda abaturage bayo.
Ndasaba ababishoboye bose gushinganisha uriya muryango, ntituranganzwe n’imikirize y’urubanza FPR icyo yiyemeje ihora itegereje igihe kiza cyo kukigeraho.

Abacu bishwe kubera akagambane, kwangwa no gutereranwa nibiruhukire mu mahoro. Abo barimo n’abavuba aha, nka Nyamihirwa, Kayitare w’i Ngoma, Rwigara, Mutuyimana Anselme, za mpunzi za Kiziba, abavandimwe ba 3 ba Ntamuhanga, abahowe Kayumba n’ishyaka rye RNC, abahowe FDLR n’abahowe umwami Ndahindurwa na Feredi Rwigema, bose hamwe n’abandi bose bishwe biyongera ku bazize jenosidi yakorewe abatutsi n’imfu zijyana nayo.

Umugambi ni umwe rero, ubukangura mbaga bwa leta bwo kwitandhkanya n’abavandimwe cyane igihe baregwa amafuti tubwange. Duhishe ba Ntamuhanga benshi tubageze kubyo bifuza byose. Ahasigaye amahoro abe ku bagifite umutima wakivandimwe, umutima wa kimuntu kdi ndabizeza ko bitinde bitebuke ikiza kizatsinda ikibi, ubumwe bwa bamwe buzatsinda amacakubiri, ubutindi n’umwiryandi w’abandi.

Exit mobile version