SI URUBANZA NI IKIZAMINI. Nimuhorane Imana !
Urubanza rwa Sankara ni ikizamini kuli Leta y’Inkotanyi, dore ko ari yo ubwayo yatangarije Abanyarwanda n’isi yose ko yamufashe ikamugeza i Kigali ari mutaraga. Ifite rero inshingano yo kumurinda ikamwerekana ari Sankara wuzuye, kandi ikamuha urubuga akiregura nk’uko biteganywa n’amategeko.
Bavandimwe banyarwanda rero muhagaze muli iyi dosiye, mwaba ba maneko, mwaba abagenzacyaha, mwaba abashinjacyaha, mwaba abacamanza mu nzego z’ubutabera uko zikulikirana, mwaba abanyamakuru muzageza kuli rubanda imigendekere y’uru rubanza, iyi dosiye izatanga igipimo muhagazeho mu bunyamwuga, mu gukunda igihugu no guharanira ukuli, amahoro na demokarasi. Muramenye muramenye, umunyarwanda yarakangutse hari bimwe bitagishobotse mu gihe tugezemo no muli iyi serwakira y’impinduramatwara.
Simbabujije gukandagira Sankara niba bibanezeza, aliko muzirinde kumuhonyora kuko rubanda irarora : ibyo kugaraguza agati umuntu mwarangiza ngo yemeye ibyaha, gucura ibicumuro no kurema abatangabuhamya, kuzimiza umuntu mugatangaza ko yabacitse n’ibindi n’ibindi, ibyo rwose mushatse mubizibukire, mwabikoze imyaka aliko ubu nta n’umwe ukibyemeye.
Iyi dosiye ya Sankara ni ikizamini ku bacikacumu ba jenoside dore ko Sankara ari imfubyi n’umucikacumu w’umututsi wanze akarengane n’ihonyoramuntu agafata umuheto, kandi akerekana ko urugamba rw’impinduramatwara rutagira ubwoko. Bavandimwe bacikacumu ba jenoside rero, urubanza rwa Sankara ni urwanyu ubwanyu n’ubwo mwaba mukamiwe n’iyi ngoma.
Buri wese muli mwe niyishyire mu mwanya wa Sankara : kwicirwa abawe bose n’interahamwe bazira ko ari abatutsi, ejo bwacya ukicirwa umuryango w’abahutu wakurokoye ngo kuko umuhutu wese yavukanye icyaha ! Muramenye ntimutererane Sankara, nimuhaguruke mumusure kandi mumushyire urukundo. Nimutinyuke mumuherekeze kwa Pilato kandi mumutangire ubuhamya.
Iyo dosiye kandi, ni ikizamini ku banyarwanda mwese mudacana uwaka na Kagame. Sankara azize imihigo muhuriyeho mwese, azize kandi ko mu gihe bamwe muri mwe bitanga igice bakaruma bahuha, we yitanze wese none asize ibitenga bituzuye. Nimuve mu macakubiri, ugusuzugurana n’ubukebakebane muhuze ingufu, bityo mubashe kwizihira u Rwanda n’Abakurambere.
Rubyiruko rw’u Rwanda kandi rungano rwa Sankara, mwaba abamwibonamo kuko namwe mujahajwe n’akarengane cyangwa abamuvuma kuko mukamiwe n’ingoma akaba yari ahagurukijwe no kubavana amata mu kanwa, nimwitegereze uru Rwanda murebe n’ihame ry’ukwishyira ukizana, ubudahangana bwa muntu n’uburinganire mu bantu, murasanga urugamba rwa Sankara ari urwanyu mwese, maze namwe mumutere ingabo mu bitugu.
Innocent Biruka, 04/05/2019